Myugariro Abdul Rwatubyaye na Jacques Tuyisenge nibo bafashije ikipe y‘Igihug Amavubi gutsinda Repubulika ya Central Africa mu mukino wa gishuti waberaga kuri sitade Amahoro i Remera.
Ibitego bibiri ku busa by’amavubi nibyo byaranze uyu mukino warimo abakinnyi bashya benshi kandi bato ku ruhande rw’ikipe y’igihugu Amavubi.
Mu mpera z’igice cya mbere nibwo Amavubi yafunguye amazamu ku gitego cya Rwatubyaye Abdul yatsinze n’umutwe ku munota wa 41. Mbere y’iki gitego ku munota wa 10 Jacques Tuyisenge yarase penaliti yari yakorewe kuri Byiringiro Lague.
Ku munota wa 70 nibwo Jacques Tuyisenge yashimangiye intsinzi y’Amavubi, atsinda igitego cyakabiri ku kazi kanini kari gakozwena Ishmwe Blaise.
Uyu mukino wagaragayemo amasura mshya menshi ku ruhande rw’amavubi harimo umunyezamua Clement wakinnye iminota yose, Ngwabije wakinnye ku ruhande rw’ibumoso inyuma nawe wakinnye iminota yose.
Muri uyu mukino kandi hagaragayemo abakinnyi nka Nishimwe Blaise, Mugunga Yves, Rukundo Denis n’abandi. Benshi mu bakurirkiye uyu mukino Amavubi yitwayemo neza bishimiye imyitwarire y’abakinnyi bashya muri iyi kipe.
ikipe y’Igihugu yahamagawe kuri iyi mikino ya gishuti itandukanye cyane n’izindi zahagawe mbere kuko abakinnyi benshi bari bamenyerewe batahamagwe barimo Ombolenga, Manishimwe , Kwizera Olivier, Kapiteni Haruna Niyonzima, Kimenyi Yves na Sugira Erneste.
Umukino wo kwishyura utegerejwe kuri uyu wambere kuri sitade Amahoro.
Amavubi aritegura imikino yo guhatanira kujya mu gikombe cy’isi izatangira muri Nzeri uyu mwaka, u Rwaranda ruri mu itsinda rimwe na Uganda, Kenya na Mali.