Home Politike Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda yatanze ibyangombwa bimwemerera gutangira akazi

Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda yatanze ibyangombwa bimwemerera gutangira akazi

0

Ambasaderi w’Uufaransa mu RwandaAntoine Anfré, yatanze impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Antoine Anfré yahsyikirije impapuro zimwemrera guhagararira Ubufaransa mu Rwanda minisitiri w’ububanyi n’amahanga Vincent Biruta, azaba afite icyicaro i Kigali mu Rwanda nyuma y’igihe uyu mwanya nta mutu uwurimo.

Anfré w’imyaka 58 asanzwe ari amenyereye dipolomasi; yari Umugenzuzi w’Ibijyanye n’Ububanyi n’Amahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa.

Izina rye rigaragara muri Raporo ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yitiriwe Vincent Duclert.

Mu myaka ya 1990, Anfré yari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikorwa bya Afurika na Malgaches [ikirwa cya Madagascar] ryitwaga DAM rikaba ryarakoreraga i Quai d’Orsay muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Muri raporo Duclert agaragazwa nk’uwari ushyigikiye ko Politiki y’u Bufaransa ku Rwanda ihinduka, umurongo wari uhabanye cyane na Politiki y’u Bufaransa ku Rwanda.

Antoine Anfré yakoze mu nzego zitandukanye mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga kugeza ubwo mu 2014 yagizwe Ambasaderi wihariye w’u Bufaransa muri Niger kugeza muri Nyakanga 2015 ubwo yahamagazwaga n’igihugu cye.

Yahawe izindi nshingano nyuma y’aho, agirwa Ambasaderi ushinzwe Siporo muri Minisiteri y’u Bufaransa, inshingano yamazeho umwaka hagati ya 2015 na 2016. Hari mbere yo gusubira kuba Umugenzuzi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa.

Guhera mu 1962, u Bufaransa bumaze kohereza mu Rwanda ba ambasaderi 16, kuva kuri Jean-Marc Barbey wabimburiye abandi kugeza kuri Michel Flesh wagiye mu 2015.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKigali: Ntibyoroshye ko abana bo mu muhanda bubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19
Next articleMu bafashwe bari gusengera ku musozi wa Kanyarira babasanganyee Covid-19
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here