Home Amakuru Amerika : Inkuba yakubise ibiro bya Perezida Biden ihitana benshi

Amerika : Inkuba yakubise ibiro bya Perezida Biden ihitana benshi

0
Ubutabazi bwihuse nibwo bwahise bwifashishwa gutabara abakubiswe n'inkuba

Umugabo n’umugore we bari mu zabukuru ni bamwe mu bahitanywe n’inkuba yakubise ku biro by’umukuru wa Amerika White House i Washington DC nk’uko byemezwa na polisi ya Amerika.

Umwishywa wabo yavuze ko James Mueller w’imyaka 76 na Donna Mueller w’imyaka 75 basuye umurwa mukuru wa Amerika mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 56 y’ubukwe bwabo.

Ku wa gatanu, umusore w’imyaka 29 utaravuzwe izina wakomerekejwe n’iyi nkuba yakubise ku wa kane na we yapfuye. Umuntu wa kane nawe yarakomeretse cyane ubu ari kwitabwaho n’abaganga.

Abakubiswe n’inkuba benshi bari bari muri pariki yegereye ibiro bya Perezida wa Amerika bivuze abakomeretse benshi bari kwitabwaho n’abakozi ba White House.

Muellers asize abana batanu, abuzukuru 10 n’abuzukuruza bane, Michelle McNett, yabitangarije ikinyamakuru Milwaukee Journal Sentinel.
White House yihanganishije imiryango y’abapfuye. Umunyamabanga wa Leta muri White House, Karine Jean-Pierre ati: “Turasengera abakomeje kwita ku buzima ku buzima bw’abakomeretse.”

Inkuba yakubise abantu bane hafi y’igiti n’uruzitiro ruzengurutse inzu ya White House. Nyuma y’ibyabaye, igice cya parike cyakomeje gufungwa n’ubutabazi bwihuse. Ikigo cy’igihugu cy’ikirere cyari cyatanze umuburo w’inkuba kuri ako gace ku wa kane.
Lafayette Square ni parike rusange ya hegitari zirindwi mu majyaruguru ya White House. Ikunda kuba yuzuwe n’aabshyitsi cyane cyane mugihe cy’impeshyi nk’iki turimo.

Imibare itangwa n’ikigo cy’ubuzima muri Amerika igaragaza ko nibura buri mwaka inkuba miliyoni 40 arizo zikubita ariko ibyago byuo kuba zakubita abantu bir munsi ya miliyoni kandi nabo zikubise 90% byabo bitabwaho bagakira.

Ubutabazi bwihuse nibwo bwahise bwifashishwa gutabara abakubiswe n’inkuba
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDepite Frank Habineza arasaba Leta y’u Rwanda kuganira n’abayirwanya
Next articleDepite Frank Habineza yiswe umuvugizi wa FDLR
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here