Ibiganiro byo gushakisha uko ibitero by’Uburusiya muri Ukraine byahagarara birasubukurwa kuwa mbere hakoreshejwe video, nk’uko byamejwe n’abategetsi b’ibihugu byombi.
Hagati aho Amerika yatangaje ko Ubushinwa “buzahura n’ingaruka” nibufasha Uburusiya mu bitero bwagabye kuri Ukraine, nk’uko ibinyamakuru muri Amerika bibivuga.
Amashusho y’iraswa ry’inzu zo guturamo i Mariupol
Iyi video yagenzuwe na BBC irerekana inzu z’amagorofa yo guturamo zirimo kuraswaho ibisasu n’ingabo z’Uburusiya mu mujyi wo ku cyambu wa Mariupol muri Ukraine.
Ibyo byabaye ku cyumweru, nyuma y’iminsi uyu mujyi wibasiwen’ibitero by’ingabo z’abarusiya
Abategetsi ba Ukraine bavuga ko Mariupol yarashweho ubudatuza kuva yagotwa n’abarusiya tariki 02 Werurwe(3), ko hamaze gupfa abasivile bagera ku 2,187.
Kuva icyo gihe, abaturage bagera ku 400,000 bakiri muri uwo mujyi basigaye nta mazi, nta biryo, nta miti.
Leta ivuga ko ibikorwa byo kugerageza kuhageza ubufasha byananiranye kubera ibisasu by’ingabo z’abarusiya.
Igisirikare cya Ukraine kivuga ko cyahanuye indege ku munsi
Mu makuru batanga buri munsi, igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko mu masaha 24 ashize ingabo zabo zahanuye kajugujugu eshatu z’abarusiya n’izindi ndege nyinshi zitagira abapilote z’ingabo z’abarusiya.
Ingabo za Ukraine zivuga kandi ko zarashe “ibisasu bishwanyaguza” ibirindiro by’ingabo z’abarusiya n’ububiko bw’intwaro kugira ngo basenye aho bazivana ku butaka bwa Ukraine.
Zongeraho ko ingabo z’Uburusiya nta handi zirongera kwigarurira ko ziri gushira ingufu mu “gukomeza imipaka y’aho zafashe”.
Itangazo ryabo rivuga ko ‘morale n’intekerezo’ ku ngabo z’abarusiya bikomeje ‘kuba hasi’, ko hari abasirikare b’abarusiya bakomeje kwanga amabwiriza, no kujya mu mirwano.
BBC ntiyashoboye kugenzura mu buryo bwigenga ibivugwa n’iri tangazo.
Moscow yasabye Beijing ubufasha bwa gisirikare
Uburusiya burimo gusaba Ubushinwa inkunga y’imari n’iya gisirikare, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru Financial Times na New York Times.
Moscow irasaba Beijing kuyiha ibikoresho bya gisirikare byo kwifashisha muri Ukraine, nk’uko FT ibivuga.
Ambasade y’Ubushinwa i Washington ivuga ko itazi iby’ubwo busabe bw’Uburusiya.
Iki kinyamakuru cyo kivuga ko amakuru gikesha umutegetsi wa Amerika utatangajwe avuga ko Uburusiya bumaze iminsi busaba Ubushinwa ibikoresho.
Inkuru yacyo ivuga ko hari ibimenyetso ko Ubushinwa bwaba buri kwitegura gutanga ubufasha.
New York Times nayo isubiramo umutegetsi wa Amerika – uvuga ko Uburusiya bwasabye Ubushinwa ubufasha bw’imari mu guhangana n’ingaruka z’ibihano.
Ubushinwa kugeza ubu bugaragaza ko ntaho bubogamiye muri aya makimbirane kandi ntabwo bwigeze bwamagana ibitero by’Uburusiya.
None kuwa mbere, umujyanama mu by’umutekano wa Amerika Jake Sullivan biteganyijwe ko aganira na Yang Jiechi umudiplomate wo hejuru w’Ubushinwa, i Roma.
Ku cyumweru Sullivan yabwiye ikinyamakuru NBC ko Amerika ishaka ko “yaba Ubushinwa cyangwa undi wese nta usubiza Uburusiya ibyo burimo guhomba mu bukungu”.
Ubushinwa mu mayirabiri
Leta ya Amerika yaburiye Ubushinwa ko bwabona “ibihano bikomeye” niba bufashije Uburusiya muri iyi ntambara kuri Ukraine, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.
Mu byumweru bishize Ubushinwa n’Uburusiya byatangaje ko umubano wabyo “udafite imbago”, mu gihe bivugwa ko Uburusiya ubu buri gusaba inshuti yabwo ubufasha mu ntambara.
Ibi bihugu byombi bifitanye ubufatanye bukomeye mu bukungu – ubucuruzi bwabyo umwaka ushize bwageze ku gipimo cyo hejuru cyane cya miliyari $147.
Ariko Ubushinwa bushobora kugira impungege zo gukomanyirizwa mu gihe bwatangira gufasha Uburusiya mu ntambara.
Mu butumwa bwo kuri Twitter, Richard Hass, umudiplomate wa Amerika n’umujyanama wa perezida mu bubanyi n’amahanga, yagaragaje ko Ubushinwa buri mu mayirabiri.
Ibihugu by’iburayi byagiye biha inkunga ya gisirikare leta ya Ukraine igamije kubafasha kwihagararaho imbere y’abarusiya.
Russia-Ukraine: Ibiganiro birasubukura
Abategetsi ku mpande zombi bemeje ko ibiganiro uyu munsi bisubukura hifashishijwe vÃdeo, bagerageza gushaka inzira yo guhagarika intambara.
Dmitry Peskov, intumwa y’Uburusiya muri ibyo biganiro akaba n’ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Vladimir Putin niwe watangaje ko ibi biganiro bisubukura.
Mykhailo Podolyak, intumwa ya Ukraine muri ibi biganiro akaba n’umujyanama wa Perezida Volodymyr Zelensky, yemeje ibi byatangajwe na Kremlin mu itangazo.
Mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga, Podolyak yavuze ko Uburusiya bwatangiye kuganira mu buryo bwubaka.
Ati: “Mu buryo burushijeho kuba bwiza, Uburusiya burarushaho kumva aho Ukraine ihagaze, byagaragaye kandi ku rugamba, no mu bikorwa bya Ukraine mu kurengera inyungu zayo.”
Ku cyumweru, Zelensky yavuze ko intumwa ze ziri mu biganiro n’iz’Uburusiya buri munsi.
Uburusiya bwafunze Instagram
Birasa n’aho Uburusiya bwafunze Instagram mu gihugu.
NetBlocks, ikurikirana uko imbuga za internet zifashe mu bihugu, yatangaje ko Instagram idafunguka mu Burusiya.
Facebook yo yari yafunzwe mbere, ariko Instagram niyo ikunzwe kurushaho mu Burusiya.
Kuwa gatanu, leta y’Uburusiya yavuze ko izafunga urwo rubuga kugeza tariki 14 Werurwe(3).
Uburusiya bwafashe icyemezo cyo gufunga Instagram nyuma y’uko kompanyi nyirayo (Meta) yoroheje amategeko yayo ikemerera abakoresha imbuga zayo gutangaza amagambo arwanya Uburusiya.
Itangazo rya leta y’Uburisiya ryo kuwa gatanu, ryavuzeko leta yatangiye urugendo rwo kwemeza Meta nk’ikigo cy’abahezanguni.