Ubuyobozi bw’ikipe ya APR fc bwatangarije abakozi bayo n’abakunzi bayo ko batemerewe kuganirira n’itangazamakuru bise ko “ribogama ritavuga neza iyi kipe ” kugeza igihe itangazamakuru rishinjwa kubogama rizisubiriraho
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo hategurwaga umukno wishiraniro uhuza Rayon sport na APR fc mu gikombe cy’amahoro abakunzi b’umupira w’amaguru batunguwe no kumva mu itangazamakuru ritandukanye humvikana abafana ba Rayon sport gusa na radiyo zitandukanye zisegura ku bakunzi b’umupira w’amaguru zivuga ko zumvikanaho gusa abafanaba ba rayon sport gusa kuko aba APR fc batazaboneka.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo hamanyekanye impamvu abafana b’ikipe y’ingabo z’igihugu batigeze bumvikana bavuga ku mukino wagombaga kubahuza na mukeba wabo (Umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi).
Kuri Radiyo B&B FM Umwezi, hasomwe ubutumwa bwandikiwe abafana ba APR FC mu matsinda ya whatsapp babarizwamo bababuza kuganira n’itangazamakuru.
“…Ndabibutsa ko nta biganiro mugomba kugirana n’itangazamakuru ribogamye kugeza rihaye agaciro APR FC rikayivuga ibiribyo.” gusa muri iri tangazo ryanditswe n’ubuyobozi bwa APR fc ntibavugamo ibitangazamakuru bitabogama bikwiye kuganira n’abakozi n’abakunzi ba APR FC.
Nyuma y’umukino wa APR FC na Rayon sport n’umutoza wa APR fc nawe ntiyigeze aganira n’itanazamakuru. Gusa iby’umutoza byo kutaganira n’itangazamakuru byari bimaze kumenyerwa kuko abikora abishatse atabishaka akabireka.
Hashize igihe hagaragara guterana amagambo hagati ya bamwe mu banyamakuru n’umutoza wa APR fc, Adil Mohammed Erradi, ariko benshi babifata nk’ibintu bireba umutoza na bamwe mu banyamakuru gusa, ariko kuri ubu bigaragara ko bimaze gufata intera ikibazo kikaba kigeze hagati y’abaynyamakuru n’ikipe ya APR fc.