Home Amakuru Uganda: Abasirikare b’u Rwanda bahuye na Gen Muhoozi

Uganda: Abasirikare b’u Rwanda bahuye na Gen Muhoozi

0

Bamw emu basirikare b’u Rwanda barangajwe imbere na Gen Vincent Nyakarundi usanzwe ayobora ipererza rya gisirikare bari mu gihugu cya Uganda aho bahuye n’umugaba wingabo z’iki gihugu zirwanira ku butaka Gen Muhoozi Kainerugaba.

Gen Muhoozi Kainerugaba, umugaba wingabo zirwanira ku butaka muri Uganda akaba n’imfura ya Perezida Museveni niwe watanagaje ko ejo hashize yahuye n’abasirikare b’u Rwanda muri Uganda barangajwe imbere na Gen Nyakarundi Vincente usanzwe ayobora ibikorwa by’ubutasi mu Gisirikare cy’u Rwanda. avuga ko yishimiye guhura nabo.

Gen Muhoozi abicishije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko yishimiye guhura n’abavandimwe be kandi ko imikoranire n’imibanire y’igisirikare cy’ibihugu byombi ikomeje gutera imbere.

Usibye Kuba Gen Muhoozi ariwe watangaje iby’uru rugendo, igisirikare cy’u Rwanda n’cya Uganda byo ntacyo birarutangazaho.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAPR FC yahannye itangazamakuru
Next articleHari gutegurwa itegeko riha ikiruhuko abagore babazwa n’imihango
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here