Home Uncategorized Bamwe mu ndorerezi z’ amatora hari ubwo baba badasobanukiwe inshingano zabo

Bamwe mu ndorerezi z’ amatora hari ubwo baba badasobanukiwe inshingano zabo

0

by Ishimwe Alain Serge.

Ku nshuro ya kane urwanda rugiye kwinjira mu matora y’ umukuru w’ igihugu, kuri iyi nshuro kandi akazaba akomatanije n’ amatora y’ abadepite. Ni amatora azaba muri uku kwezi kwa karindwi kw’ itariki ya 14 n’ iya 15, aho abanyarwwanda bazaba babukereye bagiye kwihitiramo abazabayobora muri iyi manda y’ imyaka irindwi iri imbere.

Iyo igihe cy’ amatora kigeze mu rwanda, usanga buri muntu wese ayategerezanije amatsiko yaba mu bihe byo kwiyamamaza kugeza ku munsi uwatsindiye umwanya arahiriye inshingano aba yahawe. Iyi myiteguro y’ amatora, kuri komisiyo y’ igihugu y’ amatora imeze nk’ umuzenguruko, kuko aho ubona ko ari ku musozo w’ amatora, bo baba batangiye gutegura azakurikira, gusa bigashyuha cyane iyo amatora nyirizina yegereje. Ni muri urwo rwego abafite inshingano mu matora bose batangira kwegeranywa bagahabwa amahugurwa murwego rwo kubibutsa inshingano zabo ndetse n’ uko bazitwara muri icyo gikorwa.

Umukobwa twaganirye witwa Umukundwa Diane (amazina yahinduwe), wigeze kuba umukoranabushake mu matora, yatubwiye ko hari ubwo mu gikorwa cy’ amatora usanga abitwa indorerezi barenga ku nshingano zabo bikaba byateza umutekano mucye. Mu buhamya bwe, aseka yagize ati “hari indorerezi zaba izigenga cyangwa izihagarariye abakandida, usanga zimeze nk’ izaje guhangana. Kuburyo hari ubwo atinyuka ukabona arashaka kwinjira mu kazi katari ake” akomeza avuga ko mu byukuri akazi k’ indorerezi ari ukureba ibirimo kuba muri ako kanya agafata note, agatanga raporo ibindi biba atari akazi ke.

Naho undi twahaye amazina ya Kampayana, yatubwiye ko yigeze kuba indorerezi y’ umwe mu mitwe ya politike atashatse kudutangariza. Yagize ati “umuntu yaraje arambwira ati ko mperuka uri umunyamuryango wacu kandi nkurikije ko mbona uri umurakare wabishobora,wazaje ukadufasha mu matora, icyo gihe rero nta n’ akazi narimfite kari kumbuza kubikora, naragiye bangira indorerezi, ariko mubyukuri nagiye nanjye numva ari ihangana ngiyemo. Mu mutwe nari namaze kwishyiramo ko dushobora kwibwa kandi ko ngomba gukora igishoboka cyose uburakare bwanjye nkabugaragaza”. Uyu mugabo utari wahuguriwe umurimo yari ahawe, yawukoze uko abyumva, gusa ashimira abari bayoboye amatora kuri iyo site ati “ si nkubeshye iyo batoroshya ibintu nashoboraga gufungwa”. Kuri ubu ngo yamaze gusobanukirwa neza inshingano z’ indorerezi kuburyo yumva atewe isoni n’ uburyo yitwaye icyo gihe.

Mu mabwiriza ya komisiyo y’ igihugu y’ amatora nomero 001/24 yo kuwa 19 Gashyantare 2024, yasohotse mw’ igazeti ya leta yo ku wa 20 Gashyantare 2024 Igika cya kane umutwe wa 4 mu gaka kawo ka 3 basobanura neza abakwiye kuba indorerezi, ibyo bagomba kuba bujuje n’ imitwarire yabo. Mu ngingo ya 49 bavugamo ko indorerezi itubahirije ibiteganywa n’ amategeko n’ amabwiriza bigenga amatora, ishobora kwamburwa na komisiyo y’ igihugu y’ amatora , uruhushya rwo gukomeza gukurikirana amatora.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yasezeranije abanyarwanda kuzakora ibirenze ibyo yabakoreye agendana n’aho ibihe bigeze.
Next articleInzu zihendutse, icyifuzo cya Leta y’u Rwanda

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here