
N’ubwo inkiko zimwe zo muri Afurika zihamya ibyaha abakomoka muri Amerika zikanabakatira ibihano bikomeye ariko biragoye henshi ko byubairizwa kuko bihita bikurwaho n’imbaraga za politiki.
Nyuma y’ifungurwa rya Rusesabagina mu Rwanda ku mbabazi z’umukuru w’Igihugu, ubu mu Karere haravugwa ifungurwa ry’abantu batatu bafite ubwenegihugu bw’Amerika nabo barekuwe ku mbabazi z’umukuru w’Igihugu nyuma yo guhamwa ibyaha bikomeye.
Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakuriyeho igihano cy’urupfu Abanyamerika batatu bagerageje kumukura ku butegetsi tariki ya 19 Gicurasi 2024.
Marcel Malanga Malu, Taylor Christa Thomson na Zalman Polun Benjamin, hamwe n’abandi 34 bakatiwe igihano cy’urupfu n’urukiko rwa gisirikare tariki ya 13 Nzeri 2024.
Marcel Malanga ni umuhungu wa Christian Malanga wayoboye igikorwa cyo gukura Tshisekedi ku butegetsi. Thomson na Zalman bo ni inshuti z’uyu musore.
Ubwo Amerika yakurikiranaga abenegihugu bayo bari muri uru rubanza, u Bubiligi na bwo bwakurikiranaga Jean-Jacques Wondo usanzwe ari impuguke mu bya gisirikare, wafunzwe nyuma y’igeragezwa ryo gukura Tshisekedi ku butegetsi. Uyu mu buligi nawe yahise afungurw akumbabazi yahawe.