Bucyibaruta Laurent wari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro yahimijwe uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi n’Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ahanishwa gufungwa imyaka 20.
Urubanza rwa Bucyibaruta rumaze igihe rubaranishirizwa mu Gihugu cy’Ubufaransa aho yari asanzwe atuye.
Ni urubanza rwagaragayemo abatangabuhamya batandukanye barimo na Dr. Bizimana Jean Damascene, usanzwe ari umushakashatsi kuri Jenoside akaba na minsitiri w’ubumwe n’ubureremboneragihugu mu Rwanda.
Dr. Bizimana yatanze ubuhamya bushinja Bucyibaruta Laurent.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko guhanisha igifungo cya burundu Bucyibaruta Laurent, buvuga ko yagize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi ahantu hatandukanye muri Gikongoro.
Bucyibaruta n’abamwunganira bisobanuye bavuga ko ntacyo bari gukora ngo bakize abatutsi bicwaga kuko ntabushobozi Bucyibaruta yari afite bwo kubarokora.
Gusa Bucyibaruta anumvikana mu rukiko yicuza kuba ataragize abatutsi arokora muri perefegitura yari abereye umuyobozi.
Ku byaha byakorewe kuri  paruwasi ya Kibeho Laurent Bucyibaruta yagizwe umwere ku byaha byose byahakorewe yashinjwaga kubigiramo uruhare
Kuri ETO Murambi, paruwasi ya Cyanika na Kaduha, Laurent Bucyibaruta yahamijwe ibyaha byo kuba icyitso ku cyaha cya jenoside kandi akaba n’icyitso mu byaha byibasiye inyoko muntu.
Yanahamijwe kandi ubufatanyacyaha kuri bariyeri zitandukanye ziciweho abatutsi muri Gikongoro. Gusa ku  bwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri gereza ya Gikongoro, Bucyibaruta urukiko rwasanze nta ruhare yabugizemo.
Bucyibaruta yahamijwe ubufatanyacyaha ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi ku ishuri Marie-Merci rya KIBEHO.