Home Amakuru Burundi: Zahinduye imirishyo Bunyoni wari ukuriye guverinoma yasimbuwe na Ndakugarika

Burundi: Zahinduye imirishyo Bunyoni wari ukuriye guverinoma yasimbuwe na Ndakugarika

0

Mu gihugu cy’Uburundi haravugwa inkuru y’uko Perezida Ndayishimiye Evariste yikijije uwari minisitiri w’intebe yekekaga ko ashaka kumuhirika ku butegetsi amusimbuza Gervais Ndirakobuca uzwi cyane nka Ndakugarika wari usanzwe ari minisitiri w’umutekano mu Gihugu biciye mu matora yakozwe n’abagize inteko ishingamategeko.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nyuma y’iminsi mike Perezida w’Igihugu Evariste Ndayishimiye atangaje ko ari mu ntambara yo kurwana n’umuntu ushaka kumuhirika ku butegetsi kandi yaratowe n’abaturage.

Aganira n’abaturage mu murwa mukuru wa Gitega, Perezida Ndayishimiye, yarahiye ku izina ry’Imana ko yiteguye guhangana n’umutu uvuga ko yahirika umu jenerali ku butegetsi. Nyuma y’iri jambo benshi bahise bashyira mu majwi minisitiri we w’intebe Alain Guillaume Bunyoni nawe usanzwe afite ipetei rya Jenerali.

Perezida Ndayishimiye ati:

“None umujenerali hari umuntu wamukanga ngo aramuhirika ku butegetsi? Araza duhangane , kw’izina ry’Imana nzamunesha…

“ndashaka kubabwira ko mu Burundi nta hirikwa ry’ubutegetsi rizongera kuhaba kandi nta n’intambara izongera kuharangwa.”

Mu buryo butari bwiteguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu abagize inteko ishingamategeko bazindukiye mu gikorwa cyo gutora minisitiri w’intebe mushya, Gervais Ndirakobuca, yatowe ku bwiganze n’amajwi 100%.

Allain Guillaume Bunyoni yirukanwe muri Guverinma nyuma y’imyaka ibiri ayiyoboye ashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi

Umwe mu badepite mbere y’uko amatora atangira yabajije ukuriye inteko ishingamategeko impamvu bagiye gutora Minisitiri w’intebe mushya niba uwari usanzweho yeguye cyangwa niba guverinoma yari ayoboye itari igifitiwe icyezere.

Uyu mudepite yahise asubizwa na Gelase Ndabiraba ukuriye inteko ishingamategeko ko “ Umukuru w’igihugu ategeka urugo rwe uko abishaka.”

Alain Guillaume Bunyoni yirukanwe muri guverinoma y’Uburundi nyuma y’imyaka ibiri ayiyoboye akekwaho gushak aguhirika ubutegetsi ni umuntu ufite izina rikomeye muri politiki y’Uburundi kuko yagiye ayobora imyaka ikomeye mu gihugu no kurwego mpuzamahanga irimo kuba umukuru w’igipolisi cy’Uburundi igihe kirekire, kuyobora minisiteri zitandukanye, kuyobora igipolisi gihuriweho n’ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba yanabaye intumwa y’umuryango w’abibumbye ishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano.

Gervais Ndirakobuca uzwi nka Ndakugarika yatowe n’abadepite ku bwiganze nka minisitiri mushya w’intebe w’Uburundi asimbuye Bunyoni
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleLiz Truss niwe minisitiri w’intebe mushya w’Ubwongereza
Next articleLeta y’Ubwongereza ikomeje kwisobanura mu nkiko ku kohereza abimukira mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here