Home Amakuru Congo yemeye ko yavogereye ikirere cy’u Rwanda

Congo yemeye ko yavogereye ikirere cy’u Rwanda

0

Minisiteri y’ububanyi n,’amahanga ya Congo yasohoye itangazo ivuga ku ndege y’iki gihugu yavogereye ikirere cy’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wambere.

Muri iri tangazo leta ya Congo yemera ko indege yayo yo mu bwoko bwa Sukoi 25 y’igisirikare cya Congo FARDC, ubwo yari mu mirimo yayo ya buri munsi yavogereye ikirere cy’u Rwanda.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko indege yo mu bwoko bwa Sukoi 25, itari itwaye ibikoresho bya gisirikare ariyo yavogereye ikirere cy’u Rwanda itabigambiriye. ibi bitandukanye n’ibivugwa na leta y’u Rwanda kuko yo ivuga ko iyi ndege usibye kuvogera ikirere yanaguye igihe gito ku kibuga cy’indege cya Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba.

Leta ya Congo isoza itangazo ivuga ko ibyabaye bitari bigambiriye kuvogera ikirere cy’igihugu cy’umuturanyi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHari Abanyarwanda Congo ifunze mu buryo butemewe
Next articlePerezida Ndayishimiye yayoboreye inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC mu Misiri
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here