Home Ubuzima COVID19 indwara itagira umuti ariko igakira

COVID19 indwara itagira umuti ariko igakira

0
Umurwayi wa Covid19, urembye ashyirwa kuri Bomboni (foto internet)

Mu gihe byagaragaye ko bamwe mu bakize Corona virus bagitinywa n’abo mu miryango yabo, ikinyamakuru Intego cyifuje kumenza uko iyo ndwara ishobora gushira mu mubiri w’umuntu, cyane ko umuryango w’abibumbye wita ku buzima WHO ukomeje gushimangira ko nta muti nta n’urukingo kugeza magingo aya.

Iyi virusi kugeza ubu bitaramenyekana igihe imara mu kirere itarapfa, ndetse n’uwayanduye bivugwa ko ashobora kumara ibyumweru bibiri ataragaragaza ibimenyetso kandi yanduza abandi, ikomeje guhangayikisha imbaga.

Ariko Corona Virus ivurwa ite kandi ikira ite?

Nubwo iyi ndwara itagira umuti n’urukiko, muri Miliyoni zirenga 3 zimaze kuyandura ku isi, byibuze abasaga miliyoni imwe bamaze kuyikira, naho mu Rwanda ho, abanduye bagera kuri 243, abamaze gukira ni 104.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko, bishoboka cyane ko iyi ndwara ikira, mu gihe imiti yabashije kuvura ibyuririzi by’iyi Virusi cyangwa uburwayi buyishamikiyeho, aribyo byakunze kugarukwaho kenshi nk’ibimenyetso fatizo biyigize. Ni uguhinda umuriro, gukorora, no guhumeka nabi, ibyo rero abaganga iyo bashoboye kubivura, bituma umurwayi akira kandi agasubirana ubuzima bwe neza.

Ibikoresho byifashishwa mu kuyivura ni ibihe

Mu bikoresho bimaze kugaragara ko bikoreshwa mu kuvura CORONA VIRUS, harimo n’ibifasha abarwayi guhumeka neza, bibafasha kwinjiza umwuka mwiza mu mubiri (BOMBONI), ari nabyo bifasha cyane abantu bafite iyi ndwara.

Umurwayi wa Covid19, urembye ashyirwa kuri Bomboni (foto internet)

Ese izi mashini ziraboneka ahantu hose mu gihugu.

 N’ubwo bivugwa ko izi mashini zihenze cyane, ariko mu Rwanda bifashishije abatekinisiye batangiye kuzikora nk’uko byatangajwe na Prof Rulisa Stephen Umuganga mu bitaro bya Kaminuza biri i Kigali CHUK akaba n‘umushakashatsi.

Prof Rulisa Stephen yanditse ku rukuta rwe rwa Twiitter yishimira Bomboni Made in Rwanda

Avuga ko ubu impuguke zatangiye gukora Bomboni kandi ko zimeze neza nk’izisanzwe zitumizwa mumahanga.

Bomboni imwe ikora mu minsi 8 ariko habonetse ubushobozi bwisumbuyeho yanakorwa mu minsi 3.

Izi Bomboni zikenerwa n’umurwayi urembye, ndetse amakuru avuga ko nta mahirwe menshi yo kubaho mu gihe itabonetse.

 Radio y’Abongereza BBC iherutse gutangaza ko miliyari y’abatuye isi ishobora kwandura Corona Virusi mu gihe nta bufasha bwihutirwa buhawe ibihugu bifite ibyago byinshi kuri ubu bwandu, nk’uko bivugwa n’umuryango mpuzamahnga ukora ubutabazi (International Rescue Committee)

Kugeza ubu, umuryango w’abibumbye wita ku buzima WHO ushishikariza imiryango n’ibihugu kwigisha abaturage babyo, kutegerana, gukaraba intoki kenshi kandi n’isabuni zabugenewe, kutikora mu maso, ku mazuru cyangwa ku munwa no kwambara maske cyane cyane mu gihe ukorora, upfuna cyanwa witsamura.

M Louise Uwizeyimana

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGen Nyamvumba yakuwe muri Guverinoma igitaraganya
Next articleAbakozi bahembwe igice cy’umushahara bananiwe kwishyura ubukode

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here