Perezida Kagame yabwiye abitabiriye inama ya Biro politiki ko usibye ibyo atazamenya ku mikorere mibi na ruswa mu bayobozi ariko ko ntawe utazabiryozwa.
Ibi yabivugiye mu nama ya biro politiki y’umuryango FPR Inkotanyi, iyi nama yitabiriwe n’abarenga ibihumbi bibiri barimo n’abaturuka mu y’indi mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda. Perezida Kagame yamaze iminota 20 avuga ku mikorere mibi y’abayobozi kandi ko inama yose ahuriyemo nabo babiganiraho.
“ Nubwo mbivuga ntya ntabwo ari byinshi cyane icyiza kiracyatsinda ariko iyo ikibi gikomeje kiba gishaka kwiganza.” Perezida Kagame akomeza avuga ko ikibazo gihari ari umuyobozi ufatwa cyangwa ubazwa amakosa ye ahubwo akihutira kwibaza uwamureze cyangwa uwavuze ayo makosa. Perezida Kagame akomoza ku bayobozi begura cyangwa beguzwa kubera amakosa na ruswa atungurwa ko bikorwa n’abakiri bato.
“ Hari ubwo umuntu yibwiraga ko ari abasaza bakuriye muri politiki mbi bituma bagira imico mibi ariko ubu bisigaye bikorwa n’abana.” Perezida Kagame avuga ko hari abayobozi ahura nabo umwe umwe akamugira inama amubwira ko agomba guhinduka mbere yuko bimubana bibi cyane. “ Hari nabo mbaza nti iyo utabona ayo mafaranga wibye wari kuba iki, wari gupfa? Abo biba kandi nibo bafite (bakize). Abaturage birirwa biyuha akuya bahereye saa kumi n’imwe za mugitondo bakageza saa kumi n’ebyiri za nimugoroba ntibajya muri ibyo.”
Perezida Kagame avuga ko abo biba aribo bigeneye imishaha ibakwiye mu misoro y’abaturage kandi bakishyurwa mbere kugirango badateza ibibazo aribo basubira inyuma bakajya mu kunyereza umutungo.
Gusa Perezida Kagame afite icyizere ko abatabirimo aribo benshi ariko akababazwa n’ababibona bagaceceka byanamenyekana ikibazo kigasigara ku wabivuze. Mu gusoza ijambo rye Perezida Kagame yaburiye abayobozi ko uwo azamenya wese azabihanirwa.
“Cyeretse ibyo ntamenye, ntawe urusimbuka “
Hari abayobozi benshi muri leta bamaze kwirukanwa abandi bafungwa bazira ruswa no kunyereza umutungo kwisonga hari abahoze ari abanyamabanga ba Leta babiri bahamijwe ibyaha bya ruswa n’inkiko ziranabakatira n’ubwo nta n’umwe urajyanwa muri gereza.