Home Ubutabera Hongeye kunengwa imikorere mibi mu butabera bw’u Rwanda

Hongeye kunengwa imikorere mibi mu butabera bw’u Rwanda

0

Mu nama ya biro politiki y’umuryango FPR Inkotanyi yateranye kuri uyu wa gatanu iyobowe na perezia Kagame hagaragarijwemo imbogamizi zikiri mu butabera mu Rwanda zishingiye ku kurangiza imanza.

MInisitiri w’umutekano Alfred Gasana, avuga ku butaber amu Rwanda yagaragaje ko hakiri imbogamizi yo kurangiza imanza ziba zaciwe n’inkiko kuko « 35% z’imanza ziba zaciwe n’inkiko arizo zirangizwa » akomeza avuga ko ibi atari ubutabera kuko « ubutabera bwa nyabwo bubaho iyo icyemezo cy’inkiko cyashyizwe mu bikorwa. »

Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda Mutabazi Harisson maze igihe asabye abashinzwe kurangiza imanza kwita kuri iki kibazo cy’irangizwa ry’imanza kuko biri mu biteganywa n’ubutabera bwuzuye umuturage aba akeneye.

Yagize ati “Iyo tubonye urubanza rwaraheze mu mpapuro rutarangizwa ntabwo bidushimisha kuko akazi kakozwe n’inkiko kaba kagiye kuba imfabusa. Ikindi cya 2 hari igihe haboneka imanza zakagombye kuba zararangijwe zigaruka mu nkiko zikongera akazi, ari nayo mpamvu dushishikariza abo bireba kujya bemera ibyemezo byafashwe n’inkiko.”

Imibare iheruka gutwangwa n’inzego z’ubutabera muri Kanama 2020 yerekana ko mu bibazo by’ingutu bibangamiye irangizwa ry’izo manza, ku isonga hari icy’amarangizarubanza adafite kashe mpuruza abarirwa mu bihumbi 33 035, imanza ibihumbi 12 037 z’abishyuzwa ariko bakaba badafite ubwishyu ndetse n’izindi 3 556 z’abishyuzwa ariko batakiriho.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCyeretse ibyo ntamenye, ntawe urusimbuka – Perezida Kagame
Next articleUmutoza wa APR fc, Adil niba atirukanwe yivumbuye ku buyobozi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here