Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, bwatangaje ko bwongeye kujuririra Urukiko ku byaha byahamijwe Niyonsenga Dieudonne, uzwi nka Cuma Hassan kuko mu byaha Urukiko rwamuhamije harimo icyaha kitaba mu gitabo kigena ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ubushinjacyaha butangaza ko bwajuriye “kugira ngo hakosorwe kuba yarahamijwe icyaha cyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu kandi icyo cyaha cyaravanywe mu mategeko mu 2019”.
Ubushinjacyaha buvuga ko bwasabye ko ibindi byaha bitatu yahamijwe – gusagarira no gutambamira abakozi b’inzego z’ubutegetsi, gukora umwuga w’itangazamakuru adafite ibyangombwa bisabwa, n’inyandiko mpimbano – hamwe n’igihano yahawe, bigumishwaho.
Umunyamategeko utifuje k umwirondoro we utangazwa avuga kuri ubu bujurire bw’ubushinjacyaha avuga ko mu gihe uregwa yaba ajuririye umwanzuro yahamijwemo icyaha kitakibaho, bishobora kugira ingaruka ku bihano yahawe.
Ati: “Iyo uregwa aregwa ibyaha byinshi, umucamanza mu gutanga ibihano hari uburyo bubiri [ashingiraho]; hari ukureba igihanishwa imyaka myinshi akaba ari cyo umuha, hari no guteranya ibihano bya buri cyaha muri bya byaha byose [umuntu aregwa].
“No ku gihano uwo muntu yahawe rero urumva ntabwo bizaba bigifite agaciro kamwe, ibihano bishobora kugabanuka.”
Ubushinjacyaha mu burumwa bwatanze buvuga ko bwasabye ko ibihano Niyonsenga yakatiwe bigumaho.
Ku wa 11 Ugushyingo 2021, urukiko rukuru rwahaije Cyuma Hassan icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, icyo kwiyitirira umwuga, icyo kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’ubutegetsi n’icyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.