Diane yamaganwe n’abantu batandukanye anasabirwa gukurikiranwa n’ubutabera.
Mu rutonde yashyize ahagarara rurimo Ise umubyara n’izindi nshuti ze, Diane Shima Rwigara yagaragaje ko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwicwa kandi inzego zikabigiramo uruhari.
Ni mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 16 Nyakanga 2019, cyabereye mu nzu y’umuryango wa Rwigara iherereye I Nyamirambo, Diane yagaragaje ibaruwa yandikiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ariko inarangiza yishinganisha kubera amagambo akomeye ari muri iyo nyandiko.
Iyi baruwa Ikinyamakuru Intego gifitiye kopi kandi isinye na nyiri ukuvugako ariwe wayanditse, yatangiye igira iti “Nyakubahwa, nyuma yo kumenya urupfu rw’umucungagereza witwa Mwiseneza Jean Paul bakundaga kwita Nyamata, wishwe urw’agashinyaguro, atewe ibyuma ndetse agacibwa n’umutwe tariki ya 10 Kamena 2019, nasanze nkwiye kuboherereza iyi baruwa. Mwiseneza twari dusanzwe tuziranye, tuganira. Yishywe tumaze kuvugana ku mwuka mubi warangwaga muri gereza ya Mageragere ku buryo benshi mu bahafungiwe bahakomerekeye bikomeye.”
Diane mu ibaruwa ye akomeza avuga ko uwo Mwiseneza yari yaracitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, ari naho yakomeje mu bice bikurikira muri iyi baruwa agaragaza urutonde rw’abandi benshi bishwe kandi baracitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, harimo na se Umubyara Assinapol Rwigara.
Diane Rwigara wanagaragaje ko Leta yiyemeje kuzirikana abazize Jenocide, ko byari bikwiye koko, ngo ariko akanibaza uko abenshi baziyubaka barenganywa, batotezwa, banyerezwa kandi banicwa.
Diane Rwigara wagaragaje amagambo akakaye mu mvugo no mu nyandiko bye, ubwo abanyamakuru yari yatumiye bageraga aho inama yagombaga kubera, basanze yifungiranye mu nzu n’abandi bantu, byanatumye inama itangira itinze ugereranyije n’igihe cyari giteganyijwe, ndetse byanatumye bamwe mu banyamakuru babyivovotera.
Abantu barimo Ambassadeur Olivier Nduhungire Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Ladislas Ngendahimana umunyamabnga mukuru wa RALGA, bamaganiye kure inyandiko ya Diane Rwigara babinyujije ku nkuta zabo za twitter.
Iyi nyandiko kandi yamaganywe na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenocide CNLG, binyujijwe mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Igihe.com, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yagarutse ku cyo Diane Rwigara yise ko abacitse ku icumu batavugirwa, avuga ko niba abafitiye impuhwe yagombye kureka ibikorwa bye bibi birimo n’ibihungabanya umutekano w’igihugu no gukorana n’abanzi b’u Rwanda.
M Louise Uwizeyimana