Nyuma y’ahoabategetsi bo muri Repubulika Iharanira Democrasi ya Congo ku wa mbere bavuze ko FDLR ari yo yagize uruhare mu iyicwa rya ambasaderi Luca Attanasio w’imyaka 43, Umuvugizi w’umutwe wa FDLR ahakana ko uyu mutwe utagize uruhare mu iyicwa rye.
Ntabwo ari uyu ambassaderi wenyine wishwe kuko umupolisi w’Umutaliyani urinda ambasaderi n’umushoferi w’Umunyecongo na bo biciwe muri iki gitero. Cure Ngoma, izina yiyita, akaba umuvugizi wa FDLR, yabwiye BBC ko FDLR atari yo yakoze icyo gikorwa kigayitse.
Ambasaderi Attanasio yapfiriye mu bitaro i Goma nyuma yo kuraswa mu gitero cy’abitwaje intwaro ku wa mbere. Igitero cyagabwe ku modoka za UN ku muhanda wa Goma -Rutshuru hafi y’ahitwa Kibumba, nk’uko abategetsi baho babitangaje.
Itangazo ryasohowe n’umutwe wa FDLR rivuga ko icyo gitero cyakorewe muri zone yitwa trois antennes hafi ya Goma, hafi kandi y’umupaka w’u Rwanda”. Ngoma akomeza avuga ko muri ako gace hakorera imitwe irenga 100 yitwaje intwaro.
Yagize ati: “Ntabwo dusobanukiwe impamvu bavuze ko ari twebwe.”
FDLR ivuga ko abakoze icyo gitero bashakirwa hagati y’ingabo za DR Congo n’iz’u Rwanda kuko cyabereye hagati y’ibirindiro by’izo ngabo zombi. Ngoma kandi yabwiye BBC ko yemera ko nyuma y’iperereza, uwafatirwa muri kiriya gikorwa cy’urukozasoni wese agomba guhanwa by’intangarugero.
Umutwe wa FDLR ni umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa Congo kuva mu myaka irenga 20 ishize. Ni umutwe uvuga ko uharanira impinduka mu Rwanda, ubutegetsi bw’u Rwanda n’ubwa Amerika bukaba buwita umutwe w’iterabwoba, kuko u Rwanda ruvugwa ko urimo bamwe basize bakoze Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.
Integonziza@gmail.com