Home Uncategorized Bamwe mu baturage bavuga ko Kwiyuka cyangwa kwifuhera bigabanya ubukana bwa...

Bamwe mu baturage bavuga ko Kwiyuka cyangwa kwifuhera bigabanya ubukana bwa Covid-19

0

By Nkusi Leon

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu ku isi, byugarije n’ikicyorezo cya Coronavirus rukaba ruhangayikishijwe cyane no kubona umuti n’urukingo byahangana n’iyi ndwara mbi ikomeje kwararika imbaga. Mu gihe Leta y’uRwanda ikomeza gukora ibishoboka byose ngo ivure ababa bamaze kuyandura, n’ubwo nta muti uyivura ariko abenshi barayikira, uwo rwagezeho agatandukana no guhumeka uwabazima dore ko iki cyorezo gikunda gufata mu myanya y’ubuhumekero. Uko cyandura nuko kirindwa byarigishijwe cyane na nubu ubukangurambaga buracyakomeje.

Coronavirus n’indwara mbi cyane kuko ifita mumyanya yubuhumekero, igacintege, umuriro, umugongo, inkorora, guhumeka bikaba ikibazo gikomeye, kandi uwananiwe guhumeka ntaba akiriho aba yagiye ahacecekerwa bimwe bamwe bita ku itaba Imana, kubera gutinya gupfa. Nta wutarutinya, ndavuga urupfu, niyo mpamvu rero dukangirirwa :Gukaraba intoki n’isabune n’amazi meza nibura amasegonda mirongo ine, kwambara agapfukamunwa, guhana intera nibura ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi mu rwego rwokutegerana ngo twanduzanye kuko ntawamenya uyirwaye nutayirwaye kuko igaragaza ibimenyetso mu minsi cuminine.

Kuba iki cyorezo kigiye kumara umwaka wose mu gihugu cy’uRwanda abantu bakiriho nubwo harabo kiba kibavutsa ubuzima, ariko nibo bacye ugereranyije nahandi ku isi, nukubera ubukangurambaga n’ingamba nziza binyujujijwe mu nzego zinyuranye za Leta no gushakira imiti abanduye.

Muri uko kurwanya ikicyorezo, bamwe mu baturage batangiye kwirwanaho bakoresheje imiti gakondo, bamwe bita kwiyuka, kwifuhera, igisabiko n’andi mazina bitewe n’uturere uko babyita.

Kwiyuka cyangwa kwifuhera; bamwe mubo twagiranye ikiganiro, badutangarije ko iyo miti bakoresha, ifite icyo ibamarira cyane mukurwanya indwara nyinshi cyane cyane izifata ibike by’ubuhumekero. Bakomeje badusobanurira ko kuva cyera harindwara bajyaga bivuza kwa muganga bakabaha imiti bivugira ko ariya kizungu ariko ntibakire, bakomeza bampingero zizondwara zitakizwaga n’imiti yo kwa muganga, zirimo ngo iyitwaga kokorishi, inkorora, gucikintege n’umuriro, ngo iyo bakoreshaga igisabiko barakiraga. Twifuje kumenya ibyo bakoresha icyo igisabiko: Batubwirako, bashaka amababi y’inturusu z’umweru bita mayideni, amababi y’indimu, umwenya, ayimyembe, ayamapera, ayagaperi, n’ibindibyatsi byo kugasozi, bagacanira cyane byamara kubirindura byabiza cyane, ngo biba biri mu isafuriya wabitetsemo cyangwa ukabishyira mu ibesani ugapfukama ukubikamo umutwe bakoroshe cyane kuburyo umwuka udahita, ukajya ukurura umwuka uwusubiza inyuma, ukamaramo nibura iminota hagati y’itanu n’icumi, uvamo icyuya cyakurenze uhumeka neza rwose. Ngo ukabikora kabiri ku munsi mu gitondo na ni mugoroba, warangiza ukoga umubiri wose ukaryama, ngo mu gitondo ubyuka wakize, uhumeka neza utanagikorora cyane.

Bakomeje badusobanurirako batahamya neza ko imiti yo kwa muganga yahangana nicyorezo cya coronavirus kurusha imiti irimo: indimu,  tangawizi, tungurusumu, n’amaronji, ngo bakabigira uruvange bakabinywa, bemeza ko bibavura indwara bakeko ko ari coronavirus.

Bitewe nukuntu twumvise kiriya cyorezo cya coronavirus n’ububi bwacyo, natwe twakigiye amayeri, ubu mungo nyinshi ntitukiburamo zimwe mumbuto, zirimo nk’indimu n’amaronji, mugihe twazitaga ibiry’abana, ubu n’abakuze turazifashisha da kuko twamaze kumenya akamaro zidufitiye mu mubiri wacu.

Ariko, nubwo aba baturage bo mukagari ka Murama nabo mu kagari ka Gasharu umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, bemeza ko: Kwiyuka cyangwa kwifuhera bivura indwara ya coronavirus, umuyobozi wa RBC, ikigo cy’igihugu cy’ubuzima Dogiteri Sabin Nzanzimana, ntiyemeranywa nabo. Mukiganiro aherutse kugirana n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA, yasobanuye ko ababikoresha ntawakwemeza ko koko iyo miti ya gakondo yavura iki cyorezo cya coronavirus.

Akomeza asobanura ko niyo byaba bishobora kuba byarwanya ubukana ariko butakiza neza indwara ikomeje kwararika imbaga hirya no hino mu gihugu ndetse no ku isi hose.

Hakaba hari n’impungenge Dr Sabin Nsanzimana, akomeza agaragaza zokuba habaho gukoresha imiti irengeje urugero kubera ko nta muganga wabyigiye, wemewe unabifitiyububasha uba wayibandikiye. Bityo ugasanga umuntu aranywa urukombe rw’uruvange rwiyomiti gakondo, azi ngo iramukiza coronavirus, ahubwo ari kwiyangiriza ubuzima no kurushaho kubushyira mu kaga, kuko ashobora kwitera izindi ndwara zifata imyanya y’umuhumekero, ibihaha, umwijima, umutima n’izindi nyama zo munda. Niyo iyo miti yaba yagira akamaro, tuvuge nko kunywa ka tangawizi gacye mu cyayi n’izondimu, ariko ntibisimbura imiti yo kwa muganga.

Ikizwi nuko kugezubu nta bundi buvuzi buzwi kandi bwizewe uretse kujya kwa muganga mu gihe cyose waba wumva ugize ibimenyetso bikurikira, gukorora, umuriro, gucikintege, kubabara umutwe, no guhumeka nabi, kuberako ikicyorezo kihutira gufata mu myanya y’ubuhumukero, niyo mpamvu uwagaragaza bimwe muribyo bimenyetso yahamagara ya telefone duhora tubakangurira kwitabaza yi 114, bagahita bajyanwa gukurikiranwa aharibitaro byabugenewe byakira abagize ikibazo cyokwandura coronavirus.

Nubwo uyumuyobozi avuga ibi, haramakuru avuga ko nabamwe mu baganga, barwaye iki icyorezo cya coronavirus bakitanaza ubwo buvuzi gakondo, bagakira! Hari nabemeza ko bashobora kuba bifashisha iyimiti ntibirirwe bajya kwa muganga bagakirira mu ngo zabo. Ntitwabihamya kandi ntitwabihakana.

Mu gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya coronavirus kimaze guhitana benshi kuburyo bwihuse kurusha ibindi byorezo byakibanjirije,doreko kimaze gutwara ubuzima bwabagera kuri 2,454,722 mu gihe abamaze ku cyandura ari 110,951,913,ku isi.

Mu Rwanda guhera tariki ya 14 werurwe umwaka ushize wa 2020,nibwo ikicyorezo cyagaragaye bwa mbere mu mujyi wa Kigali, kinjijwemo n’umugabo w’umuhindi waruturutse muri cyo gihugu cyu Bihindi mu mugi wa Mumbai. Kimaze guhitana abantu 243 mu gihe abacyanduye ari 17835.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleFDLR yahakanye ko ari yo yivuganye ambasaderi w’Ubutaliyani muri RDC
Next articleCovi-19: Ghana nicyo gihugu cya mbere cyakiriye inkingo muri gahunda ya Covax
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here