Home Politike FDLR yifuza gutera gerenade muri Rubavu,  zamaze no kwinjira – Lt Col....

FDLR yifuza gutera gerenade muri Rubavu,  zamaze no kwinjira – Lt Col. Ryarasa

0

Abashinzwe umutekano ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo mu Karere ka Rubavu baravuga ko abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wamaze kwegera cyane uyu mujyi ndetse ukaba unafite gahunda yo kurasa abaturage no guturikiriza ibisasu muri uyu mujyi bikaba binavugwa ko byamaze kuwugeramo.

Ibi byagarutsweho mu nama mpuzabikorwa yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye n’abahagarariye abaturage.

Abitabiriye iyi nama basabwe kuba maso, gutangira amakuru ku gihe kuko uyu mutwe w’iterabwoba ufitiye umugambi mubi abaturarwanda.

Lt Col. Ryarasa William, yabwiye abitabiriye iyi nama ko FDLR yegereye umupaka uhuza u Rwanda na Congo ndetse ko no ku mupaka wa Cyanzarwe hari inyeshyamba yo muri FDLR yitwa Gaston.

Lt Col. Ryarasa ati : “ Umugambi wabo nta n’ubwo ari ukurasa gusa, ariko bagize amahirwe bakwica abaturage. Nk’uko navuze ko FDLR, iri hano ariko bari banafite gahunda yo gutera gerenade muri uyu mujyi, ndetse banatubwiye ko zamaze kwinjira.”

Uyu muyobozi w’ingabo mu Turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu, akomeza avuga ko hari uburyo bwinshi ibi bisasu bigamije guhangabanya umutekano w’abaturage byakwinjira mu gihugu.

Ati: “ Birashoboka kuko hari inzira nyinshi zakwinjiramo iyambere ni forode, biradusaba kuba maso.”

Habitegeko Francois, umuyoozi w’Intara y’Uburengerazuba yasabye abatuye iyi Ntara kureka ibikorwa byose bishobora kuba intandaro y’ihungabana ry’umutekano cyane kureka ibikorwa bya ” magendu” yongeraho ko ” Turizeza abaturage ko barinzwe, umutekano wabo ubungabunzwe nta kibazo bakwiye kugira kandi ko nta byacitse ihari, bakwiye gukomeza akazi kabo ariko bafite ijisho ridahuga.”

Bamwe mu baturage bari bitabiriye iyi nama baganiriye n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru bavuga ko ibyo babwiwe bibakanguye ko bagiye gukaza amarondo n’ibindi bibafasha kubungabunga umutekano.

Gusa aba baturage bavuga ko nta kibazo cy’umutekano bafite kuva intambara ihuza umutwe wa M23 n’ingabo za leta ya Congo itangiye. Leta y’u Rwanda ishinja leta ya Congo gufasha umutwe wa FDLR bikanemezwa na raporo zitandukanye zikorwa n’inzobere n’imiryango itandukanye irimo n’uwabibumbye. FDLR imaze kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda inshuro nyinshi ariko ntibiyikundire harimo n’ibisasu yarashe mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze muri uyu mwaka.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCyanzayire Aloysia yatangaje umucamanza azi utarya ruswa
Next articleKigali: Minisitiri yatunguwe no gusanga abanyeshuri bari mu bizamini bya leta batagaburirwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here