Home Imikino Gen Mubarakh Muganga agiye kuva muri APR FC

Gen Mubarakh Muganga agiye kuva muri APR FC

0

Nyuma y’imyaka ibiri ahawe inshingano zo kuyobora ikipe y’ingabo z’Igihugu APR FC, Gen Mubarakh Muganga yagaragarije ubuyobozi bwe ko kubera kutabona umwanya hashakwa umusimbura ku buyobozi bw’iyi kipe.

Ibi Gen Muganga yabitangaje kuri uyu wa gatandatu nyuma y’umukino wahuje ikipe ayobora na As Kigali, ni umukino iyi kiipe yananiwe gutsinda  kuko yanganyije igitego kimwe kuri kimwe. Uyu ukaba ubaye umukino wa gatatu wikurikiranya iyi kipe idatsinda nyuma yo kunganya na Gasogi ikanatsindwa na Police fc.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru Gen Muganga, abajijwe niba ashobora kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, yavuze ko n’ikipe ayobora ya APR Fc yayiburiye umwanya bityo ko muri Ferwafa bitakunda.

Gen Mubarakh Muganga ati : “ Inshingano mfite ziraremereye, ubuyobozi bwanjye bwagaragarijwe ko bibaye byiza haboneka unsimbura.”  Yongeraho ati “ Ntabwo nabona umwanya wo kuyobora FERWAFA.”

Gen Mubarakh Muganga, usanzwe ari n’umuyobozi w’ingabo zirwanira ku butaka hari imikino y’iyi kipe myinshi atareba kubera izindi nshingano. Mubarakh avuga ko kugeza uyu munsi amaze kureba imikino itandatu gusa ya APR FC bityo ko no kuba mu ikipe ayoboye baramubuze ataboneka muri Ferwafa.

Ati : “Bikunze ubuyobzi bwashaka unsimbura hashize igihe mbivuze.”

Mubarakh Muganga yahawe inshingano zo kuyobora ikipe ya Apr Fc mu mwaka w’i 2021, nyuma y’igihe kirekire ari muri iyi kipe nk’umuyobozi wungirije nyakwigendera Gen Jacques Musemakweli ari nawe yasimbuye.

Kuva Mubarakh yafata iyi kipe niyo yonyine yihariye ibikombe bya shampiyona kuva muri 2021.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKutagira ibikorwa batangaza cyangwa kutabimenya, amashyaka yemewe mu Rwanda ntakoresha internet
Next articleMu kwirindi kwiteranya Afurika y’Epfo yasabye Perezida Putin kutayisura
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here