Mu mpera z’iki cyumweru umwe mu basirikare bakuru b’igihugu cya Uganda arahura na Perezida Kagame amuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we wa Uganda perezida Museveni.
Ikinyamakuru chimpreports cyo muri Uganda cyatangaje iyi nkuru bwambere kivuga ko aya makuru cyayakuye i Kigali. N’ubwo iki kinyamakuru kidatangaza izina ry’uwo muyobozi mu ngabo za Uganda abasesenguzi benshi barahurirra ku izina Gen Muhoozi Kainerugaba.
Andi makuru avuga ko abasirikare kabuhariwe bashinzwe gucungira uwo musirikare mukuru umutekano bamaze kugera i Kigali bamutegurira urwo rugendo.
N’ubwo uru rugendo rukiri ibanga ni kimwe mu gikorwa kigaragaza ko Uganda yaba yateye intambwe mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi ugiyie kumara imyaka 5 warazahaye.
Uru rugendo rw’uyu musisrikare mu mujyi wa Kigali ruje rukurikira urundi rugendo rw’intumwa yihariye ya museveni Adonia wahuye na perezida Kagame mu cyumweru gishize.
Izi ngendo z’intumwa za perezida Museveni mu Rwanda zahaye benshi icyizere ko umubano w’Ibihugu byomsbi ushobora kuba ugiye kuzahuka abaturage bakonegara kugenderana nk’uko byahoze mbere y’umwaka wa 2017.
Gen Muhoozi Kainerugaba, usanzwe ari umuyobozi w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda anwe aherutse gutangaza ku m uga nkoranyambaga ze ko Perezida Kagame ari Se wabi bityo ko uwamutera yaba ateye umuryango bityo ko agomba kubanza kubyitondera. Ubu butumwa bwa Gen Muhoozi perezida kagame ntarabusubiza.
U Rwanda na Uganda hashize igihe biterebana neza aho u Rwanda rushinja uganda gufasha abarurwanya na Uganda igashinja u Rwanda kohereza abatasi barwo muri iki gihugu mu buryo butemewe.