Home Politike Gen Kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni yageze i Kigali

Gen Kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni yageze i Kigali

0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu nibwo Lit Gen Muhoozi Kainerugaba, uyobora ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni nibwo yageze i Kigali aho aje kuganira na Perezida Kagame ku kibazo cy’imibanire y’ibihugu byombi utifashe neza.

Iyi ni intumwa ya kabiri ikomeye ya Uganda yoherejwe i Kigali na perezida Museveni kuganira ku bibazo by’umubano w’Ibihugu byombi.

Ku kibuga cy’indege gen Kainerugaba yakiriwe Gen Rwagasana usanzwe ayobora ingabo zirinda umukuru w’Igihugu na Col rwivanga usanzwe avugira ingabo z’u Rwanda.

Gahunda y’uyu mu Jenerali i Kigali ntiratangazwa ariko bizwi ko ari buhure na Perezida Kagame kuri uyu wa gatandatu.

aje i Kigali nyuma yo kwita Perezida Kagame Se wabo n’ubwo kugeza uyu musni Perezida Kagame ataragira icyo avuga kuri ubu butumwa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGen Muhoozi umuhungu wa perezida Museveni ashobora kuba ari i Kigali
Next articlePerezida wa Bourkina Fasso yatawe muri yombi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here