Perezida Kagame yongeye gushyiraho minisitiri w’umutekano mushya nyuma y’imyaka ibiri ashyizeho Patrick Nyamvumba agahita ahagarikwa kuko hari ibyo yari akurikiranweho.
Kuri uyu wa gatanu nibwo Minsitiri w’intebe yasohoye itangazo rivuga ko Bwana Gasana Alfred, ariwe wagiriwe icyizere na perezida Kagame akagirwa minisitiri w’umutekano mushya.
Gasana Alfred yari asanzwe akora mu rwego rw’Igihugu rw’iperereza aho yari umwe mu bayobozi bakuru b’uru rwego.
Iyi minsitiri yari yaravuyeho mu mwaka wi 2016,yongera kugarurwaho mu mwaka wi 2019 ihabwa Gene Patrick Nyamuba, wigeze no kuba umugaba mukuru w’ingabo. Patrick Nyamvumba ntiyatinze kuri uyu mwanya kuko nyuma y’amezi atarenga atandatu hahaise hasohoka itangazo rimuhagarira asabwa kujya yitaba minisiteri y’ingabo buri munsi.
kuva icyogihe iyi minisiteri nti yari ifite umuyobozi nta n’ibikorwa byinshi yigeze igaragaramo kuva icyo gihe kuko na polisi y’Igihugu nka rumwe mu rwego yari ishinzwe ubu yabarizwaga muri minisiteri y’ubutabera.
Kuva Gen Patrick Nyamvumba yahagarikwa muri Mata 2020 bikavugwa ko ari gukorwaho iperereza nta yandi makuru amwereke aratangazwa cyangwa ibyavuye mu iperereza yakorwagaho.