Home Uburezi Bugesera: Abana barenga 1000 bataye ishuri

Bugesera: Abana barenga 1000 bataye ishuri

0

Ingaruka ziterwa n’Ubukene no guterwa inda z’imburagihe ku bangavu, ni bimwe mu bituma abana bo mu karere ka Bugesera bata ishuri, ku buryo abagera ku 1157 baritaye mu bihe bya COVID-19.

Imibare itangwa n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, igaragaza ko abavuye mu ishuri barimo 888 bo mu mashuri abanza na 269 bo mu mashuri y’isumbuye, mu gihe mu mashuri y’imyuga bose bagarutse kwiga muri aka Karere.

Abana b’abakobwa bari barataye ishuri bitewe n’uko batewe inda ni 40, harimo 33 bo mu mashuri abanza na 7 bo mu mashuri yisumbuye cyakora kubera ubukangurambaga hari abasubiye mu ishuri.

N’ubwo bigaragara ko iki kibazo gikomeye muri aka karere, hari bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri batazi umubare w’abana batagarutse mu ishuri bayobora. Hiyongeraho ko hari n’ababyeyi bumva ko kuba umwana avuye mu ishuri ntacyo bitwaye, ahubwo agashishikarizwa kujya gukorera amafaranga.

Napoleon Rwasiromba uyobora Urwunge rw’amashuri rwa Kabeza ruherereye mu Murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera, ni umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri muri ako karere utazi neza umubare w’abanyeshuri bavuye mu ishuri kubera impamvu zaturutse ku cyorezo cya COVID19.  Nyamara imibare itangwa n’ibigo by’amashuri niyo ishingirwaho mu gihe bakora igenamigambi rigamije gusubiza abo bana mu mashuri.

Rwasiromba, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, avuga ko nta munyeshuri n’umwe wataye ishuri aho agira ati «nta ntabavuye mu ishuri  dufite, kuko abana bose baragarutse cyane ko ikigo cyacu ari gishya.»

Napoleon Rwasiromba, Umuyobozi wa GS Kabeza, avuga ko nta munyeshuri wo kigo cye utaragarutse ku ishuri

Bamwe mu banyeshuri biga muri iryo shuri bavuga ko bagenzi babo batagarutse kubera ubukene no guterwa inda ari benshi.

Umunyeshuri uhagarariye abandi muri GS Kabeza, Zaninka Esperance, avuga ko hari abana biganaga harimo n’abatwite bavuye mu ishuri.

Mu mazina yatubwiye harimo uwitwa Uwimana, na we twashatse atwemerera ko yavuye mu ishuri kubera kubura ibikoresho n’amakayi, ndetse akaba atarigeze abona umuntu n’umwe uza kumubaza impamvu atagarutse mu ishuri.

Umubyeyi utuye mu Murenge wa Mayange ho mu karere ka Bugeseea avuga ko abana benshi bataye amashuri barimo n’umwana we, kandi ntacyo yabikoraho kuko adashobora kumubonera ibikoresho.

Ati «umukobwa wanjyee yavuye mu ishuri ariko amahirwe ni uko yamaze gufata irangamuntu. Rero namubwiye ko azajya gusaba akazi ko gukora ubuyede mu kigo cya gisirikari kuko n’abandi baragakora.»

Uyu mubyeyi anavuga ko gahunda y’ubukangurambaga bwiswe Back to School atigeze ayimenya.

N’ubwo uyu mubyeyi avuga atyo, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi, REB, Dr Nelson Mbarushimana, avuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze n’abahagarariye ibigo bagombaga kujya muri buri rugo gushakayo abana bakuwe mu ishuri kubera ingaruka za COVID-19 bagafashwa gusubira mu mashuri.

Murebwayire Laetitia Umunyamabnga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza, avuga ko abana bashakishijwe ngo basubire mu ishuri ari ababaga batanzwe n’ibigo bigagaho. Ati «haramutse hari ikigo kitatanze amazina byagorana kumenya abatarasubiyemo. »

Murebwayire avuga ko byibuze mu Kagari abereye umuyobozi, abanyeshuri 34 aribo babaruye bavuye mu mashuri. Hakaba hasigaye bamwe bari baravuye mu miryango yabo bakajya mu kazi.

Murebwayire Laetitia Umunyamabnga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza avuga ko nta raporo y’abavuye mu ishuri arahabwa

Nk’uko bitangazwa n’ushinzwe amashuri mu karere ka Bugesera Bwana Gashumba Jacques avuga ko miliyoni 7 arizo zonyine zashyizwe mu bukangurambaga bwo gushishikariza abana kugaruka ku ishuri (back to school program) mu karere ka Bugesera mu mwaka wa 2020.

Igikorwa cyatewe inkunga itazwi

Ibikorwa by’ubukangurambaga mu Rwanda byinshi bigaragaza ingengo y’imari yabiteganyirijwe binafasha igikorwa kugenda neza, ariko kuri ubu bukangurambaga bwo gushishikariza abana gusubira ku ishuri (Back to School campaign) ho nta rwego na rumwe rwemeye kugaragaza ingano y’amafaranga rwaba rwarashyizemo.

Cyakora bavuga ko amafaranga yashyizwe muri iki gikorwa atari ahagije, kuko harimo kuganiriza abanyeshuri ndetse no gukemura utubazo nko gushakirwa amakaye ku bayabuze, by’umwihariko ababyaye.

Amafaranga yashyizwe muri iki gikorwa n’ubwo yanze kugaragazwa n’inzego zifite aho zihuriye nayo, ariko amakuru avuga ko ari amafaranga yatanzwe n’imiryango nka UNICEF Rwanda, World bank, n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye                                                              

Mu kiganiro n’ushinzwe itumanaho muri UNICEF Bwana Maxim avuga ko ari bamwe mu batera inkunga ubukangurambaga bwa Back to School ariko ko badatanga amafranga gusa ahubwo bashishikariza n’indi miryango gutera inkunga icyo gikorwa. 

Ibigo nka REB, NESA na Minisiteri y’uburezi nabyo ntabwo byemeye kuduha amakuru ajyanye n’amafaranga yashyizwe muri iki gikorwa, kugeza ubwo twasohoraga iyi nkuru bari bataremera kuduha aya makuru.

Nubwo bigoye kumenya ingengo y’imari yagenewe Back to school campaign, bigaragara ko nta kintu kinini yafashije kuko abana benshi bavuye mu ishuri kubera kubura ibikoresho kandi hari abatarabibonye.

UM. Louise

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleInzu y’urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC, yatewe n’abantu batazwi
Next articleGen Patrick Nyamvumba ukiri gukorwaho iperereza yasimbujwe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here