Home Politike Gen Patrick Nyamvumba ukiri gukorwaho iperereza yasimbujwe

Gen Patrick Nyamvumba ukiri gukorwaho iperereza yasimbujwe

0

Perezida Kagame yongeye gushyiraho minisitiri w’umutekano mushya nyuma y’imyaka ibiri ashyizeho Patrick Nyamvumba agahita ahagarikwa kuko hari ibyo yari akurikiranweho.

Kuri uyu wa gatanu nibwo Minsitiri w’intebe yasohoye itangazo rivuga ko Bwana Gasana Alfred, ariwe wagiriwe icyizere na perezida Kagame akagirwa minisitiri w’umutekano mushya.

Gasana Alfred yari asanzwe akora mu rwego rw’Igihugu rw’iperereza aho yari umwe mu bayobozi bakuru b’uru rwego.

Iyi minsitiri yari yaravuyeho mu mwaka wi 2016,yongera kugarurwaho mu mwaka wi 2019 ihabwa Gene Patrick Nyamuba, wigeze no kuba umugaba mukuru w’ingabo. Patrick Nyamvumba ntiyatinze kuri uyu mwanya kuko nyuma y’amezi atarenga atandatu hahaise hasohoka itangazo rimuhagarira asabwa kujya yitaba minisiteri y’ingabo buri munsi.

kuva icyogihe iyi minisiteri nti yari ifite umuyobozi nta n’ibikorwa byinshi yigeze igaragaramo kuva icyo gihe kuko na polisi y’Igihugu nka rumwe mu rwego yari ishinzwe ubu yabarizwaga muri minisiteri y’ubutabera.

Kuva Gen Patrick Nyamvumba yahagarikwa muri Mata 2020 bikavugwa ko ari gukorwaho iperereza nta yandi makuru amwereke aratangazwa cyangwa ibyavuye mu iperereza yakorwagaho.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBugesera: Abana barenga 1000 bataye ishuri
Next articleBumwe mu buhamya mu rubanza rwa Muhayimana barashidikanywaho
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here