Bamwe mu bayobozi b’amashuri basanga ari ngombwa ko bagira abandi bantu baganiriza abanyeshuri ku buzima bwo mu mutwe kuko hari aho ubushobozi bw’abarimu mu kuganiriza abana bugarukira
Abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu bavuga ko rimwe na rimwe hari miyitwarire abana bagira ikabagiraho ingaruka mu mibereho yabo kandi ataribo babyitera ahubwo biterwa n’ibintu bitandukanye bishobora kugira n’ingaruka ku buzima bwabo bwo mu mutwe.
Habimana Theogene, umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Gaseke mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi avuga ko hari ibibazo abanyshuri bagira bisaba ko baganirizwa n’abantu basobanukiwe cyane iby’ubuzima bwo mu mutwe.
“ Hari ibibazo abana baba bafite ku ishuri bikemurwa no kuganirizwa ariko nabyo bisaba impano y’indi, nkanjye ndabishoboye ariko hari abandi barimu batabishoboye bityo rero habonetse umuntu ubisobanukiwe cyane byaba byiza kurushaho.”
Habimana akomeza avuga ko hari nk’igihe umwana agaragara nk’udashaka kwiga, akunda gukererwa, kwigunga, kuvuga nabi n’ibindi ariko impamvu yabyo imenyekana gusa iyo umuntu aganiriye n’ufite iki kibazo.
“Ibi rero ku muntu udashoboye kuganira ashobora kubifata nk’imyitwarire mibi akaba yanabihanira umwana kandi rimwe na rimwe yabitewe n’ibibazo by’iwabo, amateka n’ibindi bidafite aho bihuriye n’ishuri.”
Dr Ngabonziza Issa, umuyobozi w’ibitaro bya Byumba nawe asanga hakenewe inzobere ku buzima bwo mu mutwe ku mashuri kuko ari ikibazo kiri mu ngeri zose z’Abanyarwanda.
“Abana kimwe n’abantu bakuru bagira ibibazo bishobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, nk’ingimbi n’abangavu bitewe n’impamvu zitandukanye zishobora kuva mu muryango nk’amakimbirane mu ngo, kutishimira ababarera n’akuriya abana basererezanya (gukobana) hari abo bigiraho ingaruka ku buzima bwabo bwo mu mutwe.”
Muganga Ngabonziza akomeza avuga ko bimaze kugaragara ko abana bo bakiri mu mashuri nabo bakeneye ababaganiriza ku buzima bwo mu mutwe.
“ Hari aho nakoze twasuraga abana tukabaganiriza ku buzima bwo mu mutwe, mu bigo by’amashuri twahasangaga ibibazo bitandukanye bifitanye isano n’ubuziama bwo mu mutwe bitari bizwi by’abakeneye imiti cyangwa ubujyanama abo bana bataboranye uwo babibwira cyangwa batazi ko ari n’ikibazo.”
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana mu Rwanda UNICEF, ryakoze ubushakashatsi ku buzima bwo mu mutwe ku ngimbi n‘abangavu ariko ubu bushakashatsi ntibwagaragaje uko ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe gihagaze ku bafite hagati y’imyaka 10 na 19 kuko ubushashatsi bwibanze gusa ku bari hagati y’imayaka 14 na 18 ndetse n’imyaka hagati ya 19 na 25.
Muri ubu bushakashatsi hagaragajwemo indwara zirenga 10 zifitanye isano n’ubuzima bwo mu mutwe ziri mu Rwanda zirimo, igicuri, agahinda gakabije, indwara z’amarangamutima, iziterwa n’ibiyobyebwenge n’izindi.
Kuva mu mwaka wa 2020-2021, minisiteri y’ubuzima ibicishije mu kigo cyayo gishinzwe ubuzima RBC, yatangije gahunda yo gusura ibigo by’amashuri bakaganiriza ababyigamo ku buzima bwo mu mutwe.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, ntikifuje gutangaza byinshi kuri iyi gahunda n’ubwo cyemereye ikinyamakuru intego ko iyi gahunda ko iriho.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ko mu Rwanda umuntu 1% afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe buzwi nka SCHZOPHRENIE, 3% bafite uburwayi bw’igicuri naho 12% bafite hagati y’imyaka 14 na 65 bafite ikibazo cya depression cyangwa indwara y’agahinda, iki kibazo mu barokotse jenoside yakorewe Aatutsi kiri kuri 35%.
Bugirimfura Rachid