Home Ubutabera Perimi zo mu mahanga zimaze umwaka mu Rwanda ntizemewe

Perimi zo mu mahanga zimaze umwaka mu Rwanda ntizemewe

0

Polisi y’u Rwanda iramenyesha abatwara ibinyabiziga bafite Perimi zatangiwe mu mahanga ko bemerewe kuzikoresha umwaka umwe gusa, uzafatwa yararengeje icyo gihe atarayihinduza azabihanirwa ku buryo ashobora no kuyamburwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP Kabera Jean Bosco, avuga ko abantu benshi batunze perimi zo mu bindi bihugu bagomba kugana ishami rya Polisi rishinzwe gukoresha ibizamini no gutanga impushya, bagasaba guhindurirwa uruhushya mu gihe kitarenze umwaka umwe.

Ati “Uzafatwa atwaye ikinyabiziga Perimi ye igaragaza ko yarengeje umwaka azayamburwa, ubundi akurikirwanwe hamenyekane n’uburyo yayibonyemo, ndetse nanatwara imodoka adafite Perimi nabyo abihanirwe”.

CP Kabera avuga ko abashoferi bagomba kwitwaza ikintu cyerekana uburyo babonye iyo Perimi, ni ukuvuga niba bari batuye muri icyo gihugu cyangwa yarahakoreraga akazi n’izindi mpamvu zitandukanye zaba zaramujyanyeyo.

Ati “Uje guhinduza aza anitwaje ikintu cyerekana ko yagiye gukorera iyo Perimi koko, urugero niba warambutse umupaka uyu munsi ejo ukaza uzanye Perimi biragaragara ko wavuye kuyiforoda, ibyo byose turabikurikirana na we akadusobanurira uko yayibonye”.

CP Kabera avuga ko ufite uruhushya rwo muri Uganda, Kenya, Congo, Tanzaniya n’ahandi utagaragaza uburyo yayibonye asabwa ibisobanuro n’inzego zibishinzwe, kugira ngo na we atange ibisobanuro, nibyumvikana Polisi imuhindurire imuhe Perimi y’u Rwanda.

Guhindurirwa uruhushya ugahabwa urwo mu Rwanda, CP Kabera avuga ko wandikira umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe gukoresha ibizamini ndetse no gutanga impushya usaba guhindurirwa uruhushya rwo gutwara binyabiziga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGicumbi: Abakiri bato bekeneye ababaganiriza ku buzima bwo mu mutwe bahoraho
Next articleAmanota yabakoze ibizamini bya Leta yatangajwe, imitsindire hamwe yaramanutse
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here