Home Imikino Hatangajwe igihe abanyarwanda bose bazatangira kwizigamira bitewe n’akazi bakora

Hatangajwe igihe abanyarwanda bose bazatangira kwizigamira bitewe n’akazi bakora

0

Nyuma y’uko itegeko rishyiraho ubwizigame bw’igihe kirekire rikanagena imitunganyirize yabwo risohokeye mu igazeti ya Leta, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, iratangaza ko ikoranabuhanga rizafasha abanyarwanda bose kwizigamira ririmo gutunganywa kandi ritanga icyizere ko mu ntangiriro za 2018 rizatangira gukoreshwa.

Iyi Minisiteri isobanura ko mu mezi abiri ashize hasohotse itegeko rishyiraho ubwizigame bw’igihe kirekire, hamaze kujyaho abakozi bazarishyira mu bikorwa ndetse n’ikoranabuhanga rizifashishwa kugira ngo ubu buryo bwo kwizigamira bugere kuri buri Munyarwanda, rikaba ririmo gutunganywa.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe serivisi z’imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Eric Rwigamba, yatangaje ko ikoranabuhanga rigeze ku rwego rushimishije ku buryo mu gihembwe cya mbere cya 2018 abanyarwanda bose bazatangira kwizigamira.

Yagize ati “Muri ubu buryo kubera ko buri muntu azaba yitangira umusanzu, bisaba ikoranabuhanga kugira ngo abantu bakoresheje yaba Mobile Money y’ibigo by’imari nk’amabanki cyangwa ibigo by’itumanaho, ku buryo umuntu azaba yicaye iwe akabasha kwiteganyiriza izabukuru akoresheje ikoranabuhanga.”

Yakomeje agira ati “Kubaka iri koranabuhanga niyo gahunda isigaye kandi tukumva muri uku kwezi kw’Ugushyingo n’Ukuboza izageragezwa kugira ngo barebe niba imaze kunoga. Turumva mu gihembwe cya mbere cy’umwaka utaha izajya hanze buri muntu atangire kwizigama.”

Ubu bwizigame bushya bureba ibyiciro byose by’Abanyarwanda kugeza no ku badafite umushara uhoraho. Buri wese azafashwa kwifunguriza konti, ajye atanga umusanzu hifashishwa za Sacco, banki, ibigo by’imari iciriritse ndetse na Mobile Money.

Bitandukanye n’uburyo busanzwe bwo muri RSSB aho umukoresha akura amafaranga ku mushahara w’umukozi buri kwezi akayatanga. Umunyamuryango w’ubu buryo ni we uzahitamo amafaranga agomba kwizigamira, akayatangira igihe cyose bimworoheye.

Ubushakashatsi bwa Finscope 2016, bwerekanye ko abagera kuri 80% ni ukuvuga miliyoni 5.1 by’abantu bakuze mu Rwanda bizigamira. Abizigamira mu bigo by’imari ni 49% bakaba bariyongereyeho 13% ugereranyije na 2012. Abenshi bangana na 27% bizigamira mu Umurenge Sacco naho 17% bakizigamira mu buryo bwa Mobile Money.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2020 nibura ubwizigame buzaba bungana na 20% by’umusaruro mbumbe (GDP), bitume n’ishoramari rigera kuri 30% bya GDP.

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wo kuzigama uba kuwa 31 Ukwakira, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver, yasabye abanyarwanda bose kugira umuco wo kuzigama nk’uburyo bwo kongera ubukire no kugera ku iterambere ry’ubukungu burambye.

Umunsi mpuzamahanga wo kuzigama wizihizwa kuwa 31 Ukwakira, watangiye kwizihizwa mu 1924. Kuva mu 2011 mu Rwanda nibwo watangiye kwizihizwa, aho mbere yawo hategurwa icyumweru cyo kuzigama nk’umwanya wo gushishikariza abaturage kuzigama no kubereka ibyiza byabyo yaba ku muntu ku giti cye no ku iterambere ry’igihugu.

Insanganyamatsiko y’icyumweru cyo kuzigama uyu mwaka igira iti “Ubwizigame bwacu, ubukire bwacu.”

source:igihe

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHello world!
Next articleDr Frank Habineza ntiyemera iyirukanwa ry’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here