Bamwe mu baturage bakora ubuhinzi batuye mu turere twa Rubavu, Rusizi na Nyamasheke baravuga imyato Amasezerano community Banking kubera yabakuye mu bwigunge ikabaha inguzanyo y’amafaranga nta ngwate basabwe ibi bikaba byarabazamuye ndetse bakaba bariteje imbere mu buryo bufatika
Iyi banki yabashyiriyeho service zo kuzigama no kubaguriza mu byiciro byose abanyarwanda babarizwamo bitewe n’imishinga yo kwiteza imbere bafite.
Ubuyobozi bw’iyi Bank bwatangaje ko butazahwema guha inguzanyo abakora ubuhinzi n’ubworozi, sibo gusa ahubwo n’urubyiruko rw’abanyarwanda rwashyiriweho gahunda yo guhabwa inguzanyo rugatangiza imishinga ibyara inyungu ndetse bakayihabwa nta ngwate batanze bakajya bishyura inyungu ya 15% dore ko iri hasi ugereranyije n’izindi Banki.
Aha bashobora kubagurira ibikoresho bashaka akaba ari nacyo kiba ingwate ( moto, firigo, ibyuma bya muzika, imachine idoda,etc) aha bakaba bahamagarira urubyiruko kugana iyi Banki kuko ifite umwihariko wo gufasha urubyiruko kwiteza imbere.
Amasezerano Community banking inafasha kandi abaturage batishoboye mu bikorwa bitandukanye birimo kwiyubakira ubwiherero ikaba ndetse inatanga inguzanyo ku bigo by’amashuri mu kubaka ibyumba, kugura ibikoresho bya raboratwari n’ibindi ku nyungu iri hasi cyane ya 16%.
Zimwe muri serivisi zidasanzwe iyi Banki itanga ni inguzanyo z’ingoboka bita “Express”, iyi nguzanyo urayisaba ugahita uhabwa amafaranga ako kanya, abaturarwanda bakaba bahamagariwe kuyigana.
Ikindi kidasanzwe nuko kubera iyi Banki ari iya gikirisitu yafunguye gahunda yo gufasha imiryango ya gikiristu, amadini , amakorari, mu guhabwa inguzanyo zo kubaka insengero, kugura ibyuma n’ibindi ku nyungu iri hasi cyane ya 14%. Abacuruzi n’abanyamishahara nabo inguzanyo zabo zarateganyijwe kandi ku rwunguko rushimishije.
Iyi Banki ikaba imaze kwagura amarembo ikaba ifite amashami atandatu ariyo Nyabugogo, Bugesera , Kicukiro, Rusizi , Rubavu ndetse no mu mujyi wa Kigali hafi y’Inkurunziza akaba ariho yimuriye icyicaro cyayo gikuru.
Iyi banki kandi ikoresha ikorana buhanga rigezweho ryo kuba wa bitsa cyangwa se ukabikuza bitabaye ngombwa kujya kuri banki wifashishije telephone ya we ngendanwa ukaba wakora operation yose ushaka nta kindi kiguzi bagusabye.
Muri banki amasezerano gufungura konti ni ubuntu.
Kubera indangagaciro za gikristo ziranga iki kigo umukiriya ni umwami kandi service zaho zirihuta kandi zikorerwa mu mucyo uwakenera ibindi bisobanuro ashobora guhamagara kuri 078532850 Cyangwa se akabandikira kuri email.amasezerano@acb,rw, ariko wasura n’urubuga www.acb.rw.
Icyicaro gikuru c’Aamasezerano Community Bank Plc kiri mu mujyi rwagati aharebana n’Itorero Inkurunziza
Amasezerano Community Banking Plc ni ikigo cy’imari iciriritse cyatangiye imirimo yacyo mu mwaka wa 2006 gitangizwa n’imiryango ya gikirisito , amatorero ndetse n’abantu kugiti cyabo babakirisito , hagamijwe kuzana impinduka mu buzima bw’abakene badafite uburyo bwo kugera kuri service z’imari iciriritse.
Christophe Matata