Umuryango wa Afurika yunze ubumwe AU, wasabye ibihugu binyamuryango gucana umubano n’igihugu cya Israel niba kitaretse gukoroniza igihugu cya Pelestine.
Ibi byatangajwe mu itanagzo uyu muryango wasohoye nyuma y’inama y’Abakuru b’Ibibihugu na guverinoma yateranye ku nshuro ya 36 mu mpera z’icyumweru gishize i Addis Abeba muri Ethiopia.
Iki cyemezo cy’uyu muryango kije gitunguranye kuko igihugu cya Israel kimaze igihe gisaba uyu muryango kukibera umunyamuryango w’indorerezi, uyu muryango wagombaga gufata icyemezo kuri ubu busabe muri iyi nama.
Icyemezo cyo kwemerera Israe ubusabe bwayo cyabaye gisubitswe nyuma yaho abanyamuryango ba Afurika yunze ubumwe bananiwe kugifataho umwanzuro kuko bimwe mu bihugu byagaragaje ko bidashaka no kubiganiraho nka Afurika yepfo na Algeria.
Mu itangazo ry’umuryango wa Afurika yunze ubumwe basaba ibihugu binyamuryango gucana umubano na Israel mu bijyanye cyane n’umuco, ubumenyi.
Itangazo riti “ Ubu busabe bwo guhagarika umubano wose na Israel bishingiye ku mwanzuro wafashwe n’umuryango w’abibumbye by’umwihariko mu mwanzuro wi 2334 wafashwem u mwaka wi 2016 mu gace kayo ka gatanu (5) ndetse n’umwanzuro w’inama uherutse gufatirwa mu nama y’abanyamuryango ba Afurika yunze ubumwe.”
Mu mwaka wi 2016, umuryango w’abibumbye wasabye ibihugu binyamuryango kwitandukanye na Leta ya Israel ku bijyanye n’umubano bafitanye nayo ndetse n’ubutaka yafashe kuva mu mwaka wi 1967.