Ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri kugarura amahoro muri Congo, Monusco, Zatangaje ko abasirikare babo bane bakomerekejwe n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 mu mirwano yo kuri uyu wa gatandatu taliki 29 Ukwakira.
Muri iri tangazo Monusco ivuga ko abasirikare bayo babiri bakomerekejwe n’gisasu gikomeye abandi babiri bakomeretswa n’intwaro nto ubwo inyeshyamba za M23 zagabaga igitero ku mujyi wa Kiwanja, muri Teritwari ya Rutshuru.
MONUSCO ivuga ko ibitero byibasira abasirikare bari mu butumwa bwo kugarura amahoro bwa UN bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara.
Ivuga ko itazatinda gukurikirana ababigizemo uruhare nokubageza mu nkiko z’imbere mu gihugu cyangwa mpuzamahanga.
Ubuyobozi bw’izi ngabo bwari bwatangaje ko bwamaganye ibikorwa by’intambara bya M23, ndetse n’ingaruka mbi biri kugira ku baturage b’abasivile.
MONUSCO isaba inyeshyamba guhagarika imirwano, ndetse mu itangazo yasohoye ivuga ko yiteguye gusubiza yivuye inyuma igihe yakongera kugabwaho igitero.
Umutwe wa M23 umaze kwigarurira uduce dutandukanye mu ntara ya Kivu y’amajyarugu ntacyo uratangaza kuri ibi birego bya Monusco.
Monusco yijeje abaturage b’intara ya Kivu ubufatanye mu kugarura amahoro n’umutekano aho batuye no kubarinda