Home Uncategorized Icyegerenyo cya NISR kirashidikankwaho

Icyegerenyo cya NISR kirashidikankwaho

0

Nyuma yuko ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) gitangaje ko ibiciro byazamutseho 0.4% ugeranyije na Gicurasi 2020, bamwe mu baturage nti bemerenya nacyo kuko basanga ibiciro byarazamutse cyane kurushaho.

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko ibiciro bahora bumva byazamutse batarumva byamanutse kandi ko bizamuka hafi ku kwikuba kabiri.

“ Mu kwezi gushize nibwo twumvise izamuka ry’ifarini na leta irabeyemera none ngo yazamutseho 0.4% cyangwa byari hafi kwikuba kabiri. Habarugira Claude utwara abantu n’ibintu ku igare akomeza agira ati:

“ Ntabwo iriya mibire y’ikigo cya sitatisike nyemera n’ubwo yemera ko ibiciro byazamutse ariko yo irabyoroshya ukurikije uko twe tubibona ku isoko.”

Umulisa Jacky ucuruza botike mu izindiro nawe ntiyemeranya n’iki cyegeranyo:

“ Inshuro nyinshi ibipimo bivuga ku izamuka n’igabanuka ry’ibiciro ku isoko usanga bivuga ko ibiciro by’ibinyobwa bidasembuye byagabanutse kandi kuva Fanta yazamuka ikagera kuri 500 sindumva yahavuye n’imitobe ikorwa n’inganda sindumva yagabanyije ibiciro, none se usibye buji ikindi kintu wumvise kitazamutse ni igiki?.”

Hari n’abandi baturage bavuga ko n’ibiciro by’ibiribwa nk’ibirayi, ibishyimbo,isukari, amavuta yo guteka nabyo byiyongereye ugeranyije n’uko byari bihagaze umwaka ushize bityo kuvuga ko ibiciro muri rusange byazamutseho 0.4% atari byo.

Raporo y’ikigo cy’Igihugu cy’ibarurisha mibare yo ivuga iki

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu cyegeranyo cyasohoye kuri uyu wa kane kigaragaza ko ibiciro ku isoko muri gicurasi 2021 aho ibiciro byazamutseho 0.4% ugereranyije n’uko byari bimeze muri Gicurasi 2020.

Iki kigo kandi kivuga ko ibiciro byazamutse cyane mu byaro kurusha mu mujyi, kuko ugereranyije na Gicurasi 2020 ibiciro mu byaro byazamutseho 0.7% mu gihe mu mujyi byamanutseho 0.1% ugereranyije na Gicurasi 2020.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 0,4% mu kwezi kwa Gicurasi 2021 nkuko iki kigo kibigaragaza ni ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 6,3% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 3,7%. Iyo ugereranyije ukwezi kwa gatanu (Gicurasi 2021) n’ukwezi kwa kane (Mata 2021) ibiciro byagabanutseho 1,6%. Iri gabanuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 4,4%.

Ibyegeranyo byinshi bivuga ku mibereho y’abaturage nti bikundwa kuvugwaho rumwe cyane nk’ibi bivuga ku biciro ku isoko n’ ibivuga ku bushomeri. Gusa ababikora bo bakoresha ibipimo biri ku rwego mpuzamahanga bisaba ubuhanga mu by’ubukungu akaba aribyo bishobora kugora benshi batabisobanukiwe kubyumva.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbansaba ubufasha bababaye ni benshi ibindi byamamare ni bimfashe –Shaddyboo
Next articlePolice fc inganyije na Royon sport bizigabanyiriza amahirwe yo kwegukana igikombe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here