Rumwe mu rubyiruko rurimo abakora umwuga w’uburaya bahohoterwa bakabiceceka baragirwa inama n’imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana w’umukobwa n’urubyiruko muri rusange, gutanga amakuru igohe bahawe akato, banashishikarira kumenya amategeko abarengera.
Iyi miryango ihamya ko ihohoterwa iryo ariryo ryose rikwiriye kwamaganwa mu Rwanda ngo kuko uretse no kuba rituma uwarikorewe ahura n’ibibazo bijyanye n’ubuzima, ngo rinasubiza inyuma iterambere kuko ngo mu gihe uwarikoze afunzwe biba bidindiza iterambere yakabaye ageraho adafunze.
Dr KAGABA Aflodis, Umuyobozi mukuru w’umuryango wita ku buzima HDI, we asanga hakwiriye gukomeza gukorwa ubukangurambaga kugira ngo ihohoterwa rizacike burundu.
KAGABA agira ati:” Twari dufite abana n’abakobwa batabivugaga kubera ko bakoraga uburaya nyamara bagahura n’ihohoterwa. Twe nka HDI turi gukora ubuvugizi kugira ngo abantu bose batange amakuru kandi bakirwe neza badahawe akato, ibi kandi tubifatanya no gufasha abantu kumenya amategeko, turabasaba namwe nk’abanyamakuru gukomeza kudufasha mu gukora ubuvugizi”.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango AJPRODHO JIJUKIRWA BUSINGE Anthony agira ati:”Turabasaba nk’abanyamakuru mudufashe gukora ubuvugizi kuko n’ubwo umuntu yakora ihohotera agafungwa ariko bisigira uwarikorewe ingaruka kandi n’uwafunzwe aba yarakwiye kuba afite ibindi ari gukora byamuteza imbere bikanateza imbere igihugu, ihohoterwa rero rikwiye kwamaganwa na buri weswe”.
Uyu muyobozi nawe asaba abakra umwuga w’uburaya kutagire ipfunwe ryo kugaragaza ihohoterwa bahura naryo kuko n’ubwo uburaya bakora butemewe, ariko ni abantu bakwiye kubahwa no guhabwa uburenganzira no kurenganurwa igihe bahohotewe.
Kugeza ubu ubushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa abana n’urubyiruko bwakozwe mu mwaka wa 2015-2016 bwakozwe mu bana n’urubyiruko bagera ku 2,000 bwasanze 24% by’abakobwa na 10% by’abahungu barakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ihohoterwa ribabaza umubiri rikaba ryarakorewe 37% by’abakobwa na 60% by’abahungu. Ni mu gihe Ihohoterwa rishingiye ku marangamutima ryarakorewe abasaga 12% by’abakobwa na 17% by’abahungu.
Iki kiganiro n’Abanyamakuru cyahuriranye n’itangizwa ry’Iminsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku Gitsina, igikorwa cyahawe insanganyamatsiko igira iti:”Twubake umuryango uzira ihohoterwa” igikorwa cyatangiye kur’uyu wa 25 Ugushyingo kikazasozwa kuwa 10 Ukuboza 2020.
Integonziza@gmail.com