Home Imikino Imyitwarire mibi ikomeje kugaragara muri APR FC, Sefu yahagaritswe

Imyitwarire mibi ikomeje kugaragara muri APR FC, Sefu yahagaritswe

0

APR FC yemereye itangazamakuru ko yahagaritse kugeza igihe kitazwi umukinnyi wayo wo hagati mu Kibuga Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu, nyuma yo kuva mu mwiherero nta ruhushya akagaruka yanyoye inzoga.

Sefu yahagaritswe kugeza igihe kitazwi nkuko byemejwe n’umumabanga w’iyi kipe y’ingabo z’igihugu. Yahagaritswe ahereye ku myitozo yo kuri uyu wa gatandatu atagaragayemo

Niyonzima Olivier Sefu abaye umukinnyi wa gatatu ugaragaweho n’imyitwarire mibi nyuma ya Bukuru Christophe na Ishimwe Kevin bombi baherutse kwirukanwa muri iyi kipe kubera imyitwarire mibi.

Sefu ahagaritswe mu gihe iyi kipe yari imukeneye kuko ifite imikino ibiri ikomeye yegeranye irimo uzayihuza na Police fc kuri iki cyumweru n’umukino uzayihuza na mukeba wayo Rayon sport hagati mu cyumweru gihata.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmafoto: Rwatubyaye Abdul yarongoye mu ibanga
Next articleInama y’abaminisitiri y’igitaraganya yiga ku mabwiriza mashya ya Covid-19
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here