Igisirikare cy’u Rwanda kiraasaba ko habaho iperereza ryimbitse ku bisasu byaguye mu Rwanda mu gitondo cyoo kuri uyu wa mbere taliki ya 23 Gicurasi 2022 birashwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda RDF, bwasohoye itangazo rimeneysha ibyabaye nyuma y’amasaha hacicikana amakuru ku mbugankoranyambaga y’ibisasu byarashwe mu Mirenge ya Nyange na Kinigi yo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’amajyaruguru.
RDF ivuga ko ari ibisasu by’ingabo za Congo FARDC, byarashwe ku butaka bw’u Rwanda igasaba ingabo zihuriweho n’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari kubikoraho iperereza. RDF mu itangazo ryayo ivuga ko ibi bisasu byakomerekeje abasivili bikangiza n’imitungo, gusa ngo nta musivili wahasize ubuzima ngo n’abakomeretse nabo bari kwitabwaho.
Ibi bisasu byatangiye kugwa mu Rwanda hagati ya Saa yine zibura umunota umwe na Saa yine na makumyabiri (09h29-10h20) nk’uko bigaragara mu itangazo rya RDF.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda avuga ko ubu umutekano umeze neza aho ibi bisasu byaguye ndetse ko n’abayobopzi ku ruhande rw’u Rwanda batangiye kumnyesha igihugu cya Congo ibyabaye banabarura imitungo yangijwe n’ibyo bisasu.