Benin yibasiwe n’ibitero by’iterabwoba byinshi kuva mu mwaka ushize w’i 2021, ibi byatumye ubuyobozi bw’iki Gihugu butekereza ibyabufasha guhashya ibi bitero basanga bagomba kwifashisha abafite ubunararibonye mu kurwanya iterabwoba basanga u Rwanda aricyo gisubizo kirambye.
Benin ivuga ko yiteguye kugirana masezerano n’u Rwada rukabafasha kurwanya imitwe y’iterabwoba ihora iyigabaho ibitero.
Wilfried Houngbedji, umuvugizi wa leta ya Bénin, avuga ku masezerano ateganijwe hagati y’igihugu cye na leta y’u Rwanda n’ubwo atagaragaza igihe ayo masezerano azasinyirwa. Ku bijyanye n’ibirimo, avuga ko u Rwanda ruzaha Benini inkunga y’ibikoresho n’amahugurwa mu kurwanya intagondwa. Gusa ngo nta gahunda yo kohereza abasirikare b’u Rwanda mu majyaruguru ya Bénin, nk’uko Wilfried Houngbedji yabitangarije RFI.
Mbere y’u Rwanda, Benin yakiriye inkunga y’Ubufaransa, kandi ingabo za Bénin zikorana cyane na Niger mu kurwanya izi ntagondwa. Benin kandi, igira uruhare mubikorwa bihuriweho mukarere ka Afurika y’Uburengerazuba.
Mu mpera za Nyakanga umugaba mukuru w’ingabo za Benin yasuye u Rwanda, bivugwa ko yari aje kubonana n’abayobozi mu ngabo z’u Rwanda mu kunoza uyu mugambi wo kubafasha kurwanya iterabwoba no gutsura umubano w’ingabo z’ibihugu byombi.