Home Uncategorized Isesengura Ingaruka nyinshi ku bagabo bahohoterwa bakabura uwo batakira

Ingaruka nyinshi ku bagabo bahohoterwa bakabura uwo batakira

0

 

Kwiyahura, gusinda, guhunga ingo, umujinya ukabije, kunenwa n’abo bashakanye, kutivuza no kwiyanga, ni zimwe mu ngaruka zigera ku bagabo bahangayikishwa n’abagore babo bagatinya kubivuga, banabivuga bagatinda cyangwa ntibahabwe ubutabera. Babifata nk’ihohoterwa. 

“Nataye akazi kandi nta kandi mfite ndahunga kugira mve mu gace nari ntuyemo, kuko umugore yampozaga ku nkeke, anyita imbwa, agatuka mama umbyara ngo ni indaya.”Uyu ni umugabo utuye mu mujyi wa Kigali. Yahoze afite akazi k’ubwarimu, akareka ahunze umugore we no kubura ubutabera.Yashatse umugore mu mwaka wa 2015, ariko aza guhunga urugo rwe muri 2017. Impamvu ni uko umugore yamuhozaga ku nkeke, ndetse byari bigeze ku kigero cy’uko amara amezi 6 atamusasira.

Uyu mugabo wabujijwe amahwemo no kuregera ubutane mu karere ka Kirehe, mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarubuye, yimwe ubutane ngo nta bimenyetso afite, bituma atandukana n’umugore, bajuririra mu rukiko rwisumbuye rwa Ngoma nabwo biba uko. Agira ati “Ubu ntabwo nshobora gushakana n’umugore wundi nkunda, nta mutungo nshobora kugura ngo niteze imbere, ubuzima bwanjye bwarapfuye.”
Thaddée utuye mu murenge wa Nyabitekeri, yakubiswe n’abana be bafatanyije n’umugore yashatse bapfa imitungo, ariko inzego z’ibanze aziregeye, bamutera ubwoba bamubwira ko ariwe ufite amakosa, ngo ajye yitonda ntibazongera kumukubita. Avuga ko ikirego cye kitakurikiranwe kandi ibi byabaye mu gihe cya Guma mu rugo.

Umugabo Murenzi utuye mu murenge wa Remera, yahozwaga ku nkeke n’umugore we, amuziza ko yabuze inkwano ajya kumukwa, kugera ubwo yari asigaye ajya kubitsa imyenda mu nshuti ze kuko ubwo yayisigaga mu rugo, umugore yayisukagaho ibitaka, nyamara yagiye kurega kuri polisi, aho kwakira ikirego cye baramukwena. Ati ‘umugore yafataga imyenda yanjye akayijugunya mu mukungugu, najyaga ku kazi navayo ngasanga ntiyatetse, yararaga antuka sinsinzire nkamuhungira mu kindi cyumba kugeza ubwo yaje kumena urugi rwacyo.” Uyu mugabo witabaje umuyobozi w’umudugudu niwe wamugiriye inama yo guhunga akava mu rugo. Ati “Nta tegeko na rimwe ryitaweho icyo gihe, nasaga nkuri mu gihugu kitagira amategeko”

Undi mugabo, avuga ko mu gihe yatahaga n’ijoro, umugore we yamutukaga ngo aranuka, akarara avuza induru asenga, amubuza gusinzira, ndetse bigera aho arenga kubyo bumvikanyeho Ati “Twumvikanye ko aboneza urubyaro, arambeshya ko adashobora gusama, nyuma aza kumbwira ko atwite ko yambeshyaga ndumirwa.” Uyu mugabo avuga ko nabyo kuri we ari ihohoterwa, nyamara ngo yegereye umuyobozi w’umudugudu amubwira ko yagombaga gufata amasohoro ye cyangwa akikonesha.

Ihohoterwa ry’abagabo rirahari

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RWAMREC, Bwana Rutayisire Fidèle (Foto Intego)

RWAMREC, Umuryango w’abagabo uharanira uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore, utubwira ko ibyo abo bagabo bavuga nabo babifiteho amakuru kandi bakaba basanga ari ikibazo gikomeye. Rutayisire Fidele uhagarariye uwo muryango avuga ko kuva mu kwezi kwa 3 kugera mu kwa 9 gusa, bari bamaze kwakira abagabo 30 bahohotewe, kandi abo bagabo bose bari baranyuze mu nzego za leta ntibafashwe.

Ubushakashatsi bakoze, bugaragaza ko ihohoterwa ry’abagabo n’abana b’abahungu rihari cyane, kandi rikaba ribabaza umutima ku buryo ritwara benshi ubuzima. Ati “Ihohoterwa riri hejuru cyane ni irishingiye ku mutima kuko abagabo benshi bahozwa ku nkeke n’abagore babo, ndetse n’inzego z’ibanze.” Bamwe mu bagore bakangisha abagabo kujya kubarega no guhamagara polisi ku kantu batumvikanyeho mu rugo kandi iyo uhamagaye polisi ihita itwara umugabo.

Uyu muryango ugaragaza ko hari abagabo bayigana bakorewe ihohotera ryo ku mubiri harimo gukubitwa no gufatwa ku ngufu, aho basindishwa cyangwa bagashukwa n’abakoresha babo b’abagore bakabasambanya. Ikindi bamaze kubona ni uko hari n’ihohotera rishingiye ku mutungo, aho bamwe mu bagore bagaragayeho kwangiza imitungo y’abagabo cyangwa amafaranga yo gutunga urugo.

Kubwirwa amagambo ababaza umutima, biri hejuru mu ihohotera rikorerwa abagabo (foto internet)

Nubwo abagabo bavuga ko bahohoterwa bikabije, ariko kugeza ubu imibare igaragaza ko abagore bahohoterwa aribo benshi. Mu nkuru yo ku wa 19/05/2019 yanditswe n’Imvaho nshya ifite umutwe ugire uti”Abagabo ku isonga mu byaha byo guhoza ku nkeke hagati y’abashyingiranwe”, ubushinjacyaha buvuga ko amadosiye yasomwe agaragaza ko abagabo baregwaga mu mwaka 2017/2018 kuri icyo cyaha ari 665 mu gihe abagore bo ari 28.

Kuri ibi, RWAMREC ivuga ko abagabo benshi batarega. Ibyo ngo bituma hatamenyekana neza abahohotewe n’abagore. Rutayisire akomeza avuga ko ihohoterwa ry’abagabo riri kwiyongera, kuko abagabo bajya kuregera abayobozi b’imidugudu cyangwa izindi nzego z’ibanze, babita “Abagabo mbwa.” Bavuga ko nta mugabo ukwiye kurega umugore, bituma aba bahita biyanga, bakiyahuza umujinya.

Ati “Bamwe bafata icyemezo cyo kwahukana cyangwa guhunga urugo, kandi dufite ingero nyinshi.” Ngo muri uku guhunga urugo, si uguhozwa ku nkeke n’umugore we gusa, ahubwo aba anahunze uko gusekwa no guteshwa agaciro n’inzego z’ubuyobozi yaregeye ntizimwumve.

Inzego z’ibanze ngo ntizegerwa n’abagabo bahohotewe
Abayobozi b’imidugudu batandukanye bemeza ko nta mugabo uhohoterwa. Umwe tumubajije niba nta birego bibageraho, yarasetse arirenga ati “umugabo muzima ahohoterwa ate?” Abandi bavuga ko uwo mugabo aramutse ahari yaba ari inganzwa, ngo cyakora ibyo birego ntibarabyakira na rimwe. Bati “Baje, twabyakira tukabisuzuma, ariko ibibazo byacu akenshi bikemurirwa ku muganda cyangwa mu nama, rero sinzi ko hari umugabo watinyuka kuvuga ko ahohoterwa mu nama”.

Mporanyi Zacharie umusesenguzi mu mibanire y’abantu avuga ko bishobora kuba biterwa n’icyizere abantu bagirira inzego cyane cyane iz’ibanze aho abenshi bataba bafite ubumenyi fatizo mu gusesengura ibibazo by’abantu. Ati “kugira ngo winjire mu kibazo cy’urugo runaka ucyumve, bisaba kuba warabyize kandi nta nzara ufite.” Aha avuga ko, abayobozi b’inzego z’ibanze bajya bahabwa amahugurwa ari ku rwego rufatika cyane cyane abumva ibibazo byo mu ngo.

Ingaruka
Abagabo bagiye bahohoterwa ntibatabarwe akenshi nabo baba Violent (abanyarugomo), bagahutaza abo bahuye nabo bose. Hari abahitamo kurangiza ubuzima bwabo bakiyahura. Hari abagira ibibazo byo mu mutwe, abatorongera bagata ingo n’abana babo n’ibindi.

Ngo cyakora abamaze kugana RWAMREC yabafashije gukemura ibibazo, kwivuza aho bikenewe, no kubakorera ubuvugizi ngo babone ubutabera.

Rutayisire agira ati “Abagabo bakeneye kwiyitaho ubwabo, kuko abenshi ntibiyitaho, iyo barwaye ntibivuza, iyo bababaye cyangwa barenganye ntibagana ubutabera….kandi ibyo bibagabanyiriza icyizere cyo kubaho”.

Ku kibazo cy’abagabo batagana ubutabera kubera ko babwimwa, Nteziryayo Faustin Perezida w’urukiko rw’ikirenga, avuga ko amategeko akurikizwa ku bagabo n’abagore ari amwe, ngo cyakora biterwa n’ibimenyetso biba byashyizwe imbere y’umucamanza ari naho ahera aca urubanza.

Naho ku bibazo by’itinda z’imanza mbonezamubano barimo kubiganira na minisitiri w’ubutabera kugira ngo bishakirwe umuti.

Igisubizo cya Perezida w’urukiko rw’Ikirenga kandi cyashimangiwe na Mwarimu akaba n’impuguke mu by’amategeko Me Sezirahiga Yves, avuga ko amategeko yose aba ari amwe ku bantu bose (abagore n’abagabo), kuko ntabwo ashyirirwaho igitsina runaka. Ati “Gushyingiranwa ni amahitamo y’abantu babiri bakundana, iyo urwo rukundo rutagihari byo ubwabyo ni ikimenyetso inkiko zakabaye zumva, kuko bishobora kugira ingaruka zirimo n’imfu.”

Ikibazo kiri rusange
Inkuru yanditswe na Roby Whitley ku rubuga www.Pyschologytoday.com , umushakashatsi w’umunyamerika muri Douglas Hospital Research Center akaba n’umwarimu muri kaminuza ya McGill ivuga ku ihohotera ryo mu ngo rikorerwa abagabo ko nta mpamvu yo kuriseka. Mu nyandiko ye agaragaza ubushakashatsi buheruka gushyirwa hanze na Leta y’ubwongereza, bugaragaza ko 9% by’abagabo bakorewe ihohoterwa n’abagore babo harimo gutotezwa, ndetse no kubabaza umubiri, bituma byibuze miliyoni 1 n’ibihumbi 400 by’abagabo barahohotewe.

Leta ya CANADA nayo yakoze ubushakashatsi, bugaragaza ko 4% bagaragaje ko bahohoterwa n’abagore babo. 20% nibo batinyutse kubwira polisi iby’iryo hohoterwa bakorewe, muri ubwo bushakashatsi bavuga ko impamvu imibare ari mito, biterwa nuko bamwe batinya kubwira inzego ibibazo banga ko basekwa cyangwa bakimwa agaciro.

Dr Elizabeth Bates wo muri kaminuza ya Cumbria mu Bwongereza, aherutse gukora ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo benshi bagerageje kuvuga ihohoterwa bakorewe basekwa.Umwe mu bahohotewe yabwiye Dr Elizabeth ati “ Nta n’umwe uzizera ibyo mvuga, nabibwiye inshuti ziraseka, mbibwiye polisi nabo baraseka…”

Imibare y’abagabo biyahura mu Rwanda igenda yiyongera kandi urwego rushinzwe kugenza ibyaha RIB ruvuga ko abenshi biyahuzwa n’ibibazo byo mu ngo zabo, ubwo twabasabaga imibare, ntayo baduhaye kugeza ubwo twasohoraga iyi nkuru.

Madamu Assoumpta Ingabire umunyamabanga uhoraho muri MIGEPROF (Foto Intego)

Madamu Ingabire Assoumpta, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’uburingane nawe yavuze ko Minisiteri akorera ishinzwe uburinganire, itareberera abagore gusa, ko ahubwo abagabo bakwiye kurega igihe bahohotewe ntibabifate nk’ipfunwe. Ku kibazo cy’uko inzego zitabakira, yagize ati “Ntabwo mpamya ko ibyo ari ukuri, kuko inzego ni iz’igihugu, zizi ko zigomba kurenganura umunyarwanda uwo ariwe wese, yaba umugabo cyangwa umugore.” Ngo cyakora biramutse bihari avuga ko bidakwiye.

Itegeko nshinga ry’u Rwanda ryamagana ivangura iryo ariryo ryose n’irishingiye ku gitsina. Rivuga ko umuryango ariwo shingiro kamere ry’imbaga y’abanyarwanda, ni ukuvuga, umugabo, umugore n’abana
Ingingo ya 19 n’iya 20 mu itegeko no59/2008 rikumira ihohoterwa iryo ariryo ryose rishingiye ku gitsina, ndetse rikanagena ibihano.

Nubwo aya mategeko ahari, hakomeje kuba urunturuntu ko inzego zishinzwe kuyashyira mu bikorwa zayerekeje ku kurengera abagore, bituma abagabo batarengerwa nayo abenshi bahitamo kwiyambura ubuzima.

Uwizeyimana M. Louise

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUko Antoine Kambanda yakiriye kugirwa umukaridinali
Next articleKabuga Felicien yageze muri Gereza ya Loni I La Haye mu Buholandi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here