Home Uncategorized Inzu zihendutse, icyifuzo cya Leta y’u Rwanda

Inzu zihendutse, icyifuzo cya Leta y’u Rwanda

0

Leta y’ urwanda itangaza ko mu rwego rwo gufasha abanyarwanda gutura neza, mu mwaka wi 2050 igihugu cy’ uRwanda kizaba gikeneye inzu zo guturwamo zingana na miLiyoni ebyiri n’ igice, Kugira ngo uyu mubare ugerweho harasabwa ko buri mwaka hajya hubakwa inzu zigera ku 85,000. Icyifuzo cya leta Kandi ni uko izi nzu zigomba kuba zihendutse, kuburyo bizorohera abanyarwanda kuzigura, ni mugihe kuri ubu inzu iciriritse yujuje ibisabwa ibarirwa agaciro ka miriyoni 40 z’ amafaranga y’ Rwanda.

Kuri uyu wa 25 Kamena 2024, nibwo hasozwaga urugendo rw’ imyaka itatu ikigo cy’ igihugu cy’ ubushakashatsi n’ iterambere mu byerekeranye n’ inganda (NIRDA) ku bufatanye n’ ikigo cy’ Ububiligi gitsura amajyambere (Enabel) bahuguriyemo ndetse banagenera inkunga z’ imashini, ba rwiyemezamirimo bongerera agaciro ibumba n’ amabuye byifashishwa mu bwubatsi. Ni amahugurwa yatanzwe n’ urugaga ruharanira imikorere ya kinyamwuga (BPN), aba bagenerwabikorwa bishimiye amahugurwa n’ ubufasha bahawe, bagaragaza ko byabafashije kongera agaciro n’ umusaruro w’ ibyo bakora ugereranije na mbere.

Umwe mu baganiriye n’ itangazamakuru, madamu Murekeyisoni Eurélie akaba umuyobozi wa kompanyi yitwa Optima Clays Ltd ikora amatafari mu ibumba yatangaje ko, bahawe amahugurwa yo gukora kinyamwuga, bigishwa gukora ibaruramari, imicungire y’ abakozi, kwamamaza ibikorwa byabo ndetse bahabwa n’ ubufasha bwo kubona imashini zigezwe zo gukoresha mu kazi kabo. Nyuma y’ iyo myaka itatu ishize akaba yishimira ko isize umusaruro yabonaga mbere y’ uru rugendo warazamutse cyane. Kuri ubu akora amatafari 3000 kw’ isaha yifashishije imashini ikoresha umuriro w’ amashanyarazi, ni mu gihe amatafari nk’ aya yayabonaga mu gihe kingana n’ umunsi atarabona iyo mashini.

Naho umuyobozi mukuru wa NIRDA, bwana Dr Sekomo Birame Christian yatangaje ko impamvu bibanze kuri barwiyemezamirimo bakora mu birebana n’ ubwubatsi bifashisha ibikoresho biboneka mu gihugu, ari ukugira ngo bafashe muri gahunda ya leta irebana n’ imyubakire ariko Kandi no mu rwego rwo kugabanya ibitumizwa hanze hongerera agaciro iby’ iwacu.

Yatangaje Kandi ko mu kiciro kizakurikira hari byinshi bizahinduka mu rwego rwo korohereza no gutanga ubufasha bwisumbuyeho ba rwiyemezamirimo bari muri uru rwego.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ abikorera mu kigo cy’ ababirigi gitsura amajyambere (Enabel), bwana Hakizimana Jean Pierre, yatangaje ko uyu mushinga urangiye utwaye akayabo karenga miriyari 3,5 z’ amafaranga y’ uRwanda. Nubwo bisa n’ aho bashoye amafaranga menshi muri uyu mushinga, Hakizimana atangaza ko ibyavuyemo bishimishije cyane kuko bafashije aba barwiyemezamirimo kuzamura ibikorwa byabo ku kigero cya 16% ku birebana n’ igicuruzo cy’ umwaka ndetse bakaba barashyize kw’ isoko ibicuruzwa bishya bigera kuri 28, hahanzww imirimo igera 2080, ibigo bigera kuri 15% bikaba byaratangiye kohereza ibicuruzwa byabo hanze y’ igihugu ni mugihe abagore bagera kuri 58% bahawe imirimo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBamwe mu ndorerezi z’ amatora hari ubwo baba badasobanukiwe inshingano zabo
Next article“Kwiyamamariza mu turere tubiri umumsi umwe biragorana” Dr Frank Habineza

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here