Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kabiri iyobowe na perezida Kagame yemeje imishinga y’amategeko mashya atandukanye inemeza imishanga y’amategeko ahindura ayari asanzweho arimo n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryaherukaga kuvugururwa mu mwaka w’i 2018 risimbuye iryari ryaratowe mu mwaka w’i 2012, icyo gihe rivugururwa ryakozwemo impinduka nyinshi. Andi mategeko agiye kuvugurwa ni ajyanye n’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha n’imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.
Iyi nama yanemeje imishinga mishya y’amategeko agenga Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), irigenga Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC), n’itegeko rigenga ibimenyetso.
Iyi nama kandi yanemeje umushinga w’iteka rya Minisitiri w’Intebe rizahindura imikorere y’abanoteri bakajya batanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga aho kujya kumureba akemeza inyandiko murebana imbonankubone.
Ibyemezo byose by’inama y’Abaminisitiri