Home Politike Jeannette Kagame yibukije abantu ko kwibuka atari ijambo gusa

Jeannette Kagame yibukije abantu ko kwibuka atari ijambo gusa

0

Mu butumwa Jeannette Kagame, yacishoje ku rubuga rwe rwa twitter kuri uyu wa gatanu ubwo u Rwanda n’Isi yose batangiraga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi yibukije abantu ko kwibuka atari ijambo gusa, atari igihe ndetse ko atari n’imyaka 29 tumaze twibuka gusa.

Buri taliki ya 7 Mata u Rwanda n’inshuti zarwo batangira urugendo rw’iminsi 100 yo kwibuka abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yabakorewe guhera muri Mata 1994.

Mu burumwa yageneye abanyarwanda n’abandi bose, Madame Jeannette Kagame yagize ati : “Kwibuka, si ijambo gusa! Kwibuka, si igihe gusa! Kwibuka, si imyaka 29 tumaze, Kwibuka ni ukubana n’abacu kuko batazimye”

Usibye Jeannete Kagame, watanze ubutumwa bukomeza abanyarwnada, n’inshuti z’u Rwanda zifatanyije narwo harimo umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye, wahamagariye abatuye Isi yose gusubiza amaso inyuma bakareba amateka mabi yabaye mu Rwanda bakirinda ko yazongera kubaho ukundi.

Antonio Guterres ati : “Duha agaciro kanini ubudaheranwa bw’abanyarwanda ndetse n’inzira bafashe y’ubumwe n’ubwiyunge. Ikindi kandi ku munsi nk’uyu tuzirikana ikimwaro cyo gutsindwa k’umuryango mpuzamahanga muri kiriya gihe”.

Abakinnyi b’ikipe ya Arsenal nabo batanze ubutumwa bwo kwifatanya n’abanyarwnada muri ibi bihe byo kwibuka.

Abo bakinnyi ni Emile Smith Rowe, Umunya-Portugal Fabio Vieira n’Umutaliyani Jorge Luiz Frello Filho Cavaliere OMRI [Jorginho].

Mu butumwa bwabo batanze basimburana mu guhana ijambo, bagize bati “Buri mwaka twifatanya n’u Rwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Duha agaciro ubuzima bw’abarenga miliyoni bishwe no kuzirikana imbaraga n’umuhate w’abarokotse. Nyuma y’imyaka 29, u Rwanda ni urumuri rwo kwigira, guhinduka ndetse na gihamya ihoraho y’ubumuntu burambye.”

https://twitter.com/Arsenal/status/1644264473090220034

Ubutumwa bw’aba bakinnnyi bari bafite urumuri mu kwerekana icyizere cy’ahazaza h’u Rwanda, babusoje basaba abakunzi ba Arsenal FC, kurwanya ivangura rishobora guhembera Jenoside.

Bugira buti “Turasaba abakunzi ba Arsenal FC bose guhaguruka bakarwanya urwango n’ivangura ryose aho riva rikagera.’’

Mu bandi bagaragaje ko bifatanyije n’u Rwanda barimo umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, igihugu cy’Ubudage, Ububiligi n’ibindi bihugu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame na Madamu bacanye urumuri rw’icyizere batangiza ibikorwa byo Kwibuka 29
Next articleHemejwe italiki Leta y’u Rwanda izaburaniraho na Murangwa wayireze ayisaba guhindura amategeko
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here