Home Politike Perezida Kagame na Madamu bacanye urumuri rw’icyizere batangiza ibikorwa byo Kwibuka 29

Perezida Kagame na Madamu bacanye urumuri rw’icyizere batangiza ibikorwa byo Kwibuka 29

0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bunamira inzirakarengane ziruhukiye ku rwibutso rwa Kigali banacana urumuri rw’icyizere cyerekana ahazaza h’u Rwanda.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu benshi barimo n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango Mpuzamahanga. abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside nka Ibuka, Avega Agahozo na AERG nabo bifatanyije na Perezida Kagame muri uyu muhango

Mufuti w’u Rwanda Hitimana Salim, niwe wasengeye uyu muhango mu gutangira asaba Imana guha imbaraga Abanyarwanda zo “kurwanya uwo ari we wese washaka kudusubiza mu macakubiri”.

Yasomye amagambo ari muri Qur an ayasanisha b’iikorwa byaranze inkotanyi byo kubohora abatutsi bakorerwaga Jenoside.

Minisitiri Bizimana mu ijambo rye yagarutse ku ruhare rwa Auto Civile mu gutuma Jenoside yorohera abayikoraga

Mu 1991, iyari Leta y’u Rwanda icyo gihe yashyizeho gahunda yiswe ‘Auto-defense civile’ yaranzwe no gutoza no guha imbunda urubyiruko kugira ngo ruzakoreshwe mu bwicanyi.

Iyo gahunda yabaye inkingi ikomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki 9 Nyakanga 1991, uwari Minisitiri w’Umutekano, Col Ndindiriyimana yayoboye inama yahuje abayobozi b’igisirikare, Gendarmerie, abo muri Perezidansi n’izindi nzego z’umutekano.

Ni inama yasuzumiwemo ishyirwa mu bikorwa ry’icyifuzo cya Perezida Habyarimana cyo gutoza Interahamwe ku buryo nta muntu uzongera gutinyuka gutera u Rwanda.

Tariki 29 Nzeri 1991, uwari Umuyobozi w’Ingabo mu yari Perefegitura y’Umutara, Col Nsabimana yandikiye Minisitiri w’Ingabo, aho muri Komine enye batoranyije abasore 1760.

Tariki 7 Gashyantare 1992, Raporo y’Umuyobozi w’Iperereza muri Byumba yasobanuye ko kubatoranya byakozwe mu ibanga, boherezwa gutorezwa mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro.

Tariki 20 Mutarama 1992, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Faustin Munyazesa yategetse ba Perefe ba Rugengeri na Gisenyi, kwegera abayobozi b’ingabo bagahabwa amabwiriza yo gutanga intwaro n’imyitozo muri urwo rubyiruko.

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko icyo gihe Minisiteri y’Ingabo yashyizeho komisiyo igizwe n’abasirikare batanu bakurikiranaga icyo gikorwa ku rwego rw’igihugu.

Ati “Perefegitura na zo zahawe abasirikare bakuru bashinzwe ‘Auto-Defense Civile’ imyitozo igatangirwa mu bigo bya Gisirikare na Gendarmerie, mu nganda z’icyayi n’ibigo by’ubucuruzi cyane cyane ibya Kabuga.”

Umujyi wa Butare wahawe umwihariko kubera kurwanya ishyaka rya PSD ryari rihiganje, aho hashinzwe imitwe ibiri irimo uw’urubyiruko wari wiswe Ihuriro ry’Abarwanya Inkotanyi.

Uwo mutwe wari urimo abanyeshuri bo muri Kaminuza biganjemo abakomokaga mu kazu k’ubutegetsi, bakomokaga mu bice bya Gisenyi.

Ubuyobozi bw’uwo mutwe bwari bukuriwe n’umuyobozi wungirije wa Kaminuza, Dr Jean Berchmas Nshimyumuremyi.

Undi mutwe wabaga i Butare, wari uw’Urugaga rw’Abanyabwenge batuye i Butare, wari ukuriwe na Dr Rwamucyo aho wagize uruhare mu kwica Abatutsi i Butare.

Tariki 2 Gashyantare 1993, uwari Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyaremye Dismas wari mu Ishyaka rya MDR, yandikiye uwari Minisitiri w’Ingabo, Dr James Gasana amusaba guhagarika ikwirakwizwa ry’imbunda n’ikorwa ry’amalisiti y’abitwaga ibyitso by’Inkotanyi.

Hashize ukwezi, Dr Nsengiyaremye yabyibukije Minisitiri w’Ingabo mu nyandiko ariko biba iby’ubusa, gutoza Interahamwe birakomeza.

Mu 1992 na 1993, Habyarimana yashyize mu myanya ba Perefe biganjemo abo ishyaka rye, bemeraga umugambi wa Jenoside, abohereza kuyobora za Perefegitura bavukagamo kugira ngo icengezamatwara riborohere.

Tariki 17 Gashyantare 1994, Habyarimana yayoboye inama ya Gendarmerie, abaha umurongo. Icyo gihe yababwiye ko “FPR iramutse itangiye intambara, dufite umugambi wo kwita ku byitso byayo.”

Muri uko kwezi kwa Gashyantare 1994, nibwo lisiti z’Abatutsi bo muri Kigali zanogejwe kugira ngo zizifashishwe muri uwo mushinga wa Jenoside.

Tariki 29 Werurwe 1994, uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Nsabimana yayoboye inama y’abayobozi ba Gisirikare, ab’Umujyi wa Kigali n’amashyaka yitwaga ko ari muri ‘Hutu-Power’, ashima umugambi wa Auto-Defense Civile’.

Minisitiri Dr Bizimana avuga ko bukeye ari bwo Perefe wa Kigali, Col Renzaho yoherereje Umugaba Mukuru w’Ingabo, urutonde rw’abagize Auto-Defense Civile muri Kigali.

Muri Mata 1994, Guverinoma yohereje ba minisitiri muri Peregitura bavukamo gufatanya na ba perefe na ba Burugumesitiri kwihutisha ikorwa rya Jenoside.

Minisitiri Dr Bizimana ati “Iyi gahunda ya ‘Auto-Defense Civile’ irerekana neza umugambi wa Jenoside, ari na yo mpamvu kuyikora bitagoranye.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBurundi: Ubuyobozi buravuguruzanya ku mugore ushinjwa gutwara abagabo b’abandi
Next articleJeannette Kagame yibukije abantu ko kwibuka atari ijambo gusa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here