Johnston Busingye wabaye minisitiri w’ubutabera n’intumwa nkuru ya Leta igihe kirekire yamaze kwemezwa nk’uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza mbere y’uko u Rwanda rwakira inama y’abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bagize umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza, CHOGM.
Ubwongereza bwemeye Johnston Busingye mu gihe hari amajwi menshi asaba iki gihugu kwanga kumweza bushingiye ku manza za Paul Rusesabagina.
U Rwanda rwatangaje ko Busingye azaruhagararira mu gihugu cy’Ubwongereza muri Kamana 2021, iki cyemezo cyahise gikurikirwa n’amajwi y’imiryango itandukanye yo muri Amerika no mu Bwongereza yasabye iki Gihugu kutemeza Busingye.
Omar Daair, uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda, yatangarije ikinyamakuru The Eastafrican ko Busingye yamaze kwemezwa nk’uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza.
“Kwemeza uhagarariye igihugu mu kindi bitwara igihe kirekire bitewe n’inzira bicamo mu bihugu bimwe na bimwe izo nzira ntabwo ndi buzivuge hano. Ubu dutegereje ko atangira imirimo ye mu Bwongereza kandi twishimiye kuzakorana nawe kimwe na leta y’ u Rwanda mu myiteguro y’inama ya CHOGM.”
Inama ya Chogm irabura amezi 3 gusa ngo ibe kuko itegerejwe i Kigali ku wa 20 Kamena 2022.