Karasira Aimable ukurikiranyweho ibyaha birimo gupfobya Jenoside, kubiba amacakubiri no guha ishingiro Jenoside; yasohotse iburanisha ritarangiye, avuga ko adashaka kumva ibiri kuvugwa n’Ubushinjacyaha.
Iburanisha ryo kuri uyu munsi, ryibanze cyane kuri raporo y’abaganga igaragaza niba Karasira Aimable afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ndetse impande zombi ziyitangaho ibitekerezo.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko harimo inenge mu buryo yakozwemo kuko idasubiza ibibazo byose urukiko rwari rwasabye ko bigaragazwa ku buzima bwa Karasira.
Saa 11:45, ubwo Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yatangaga ibyifuzo by’ubushinjacyaha, Karasira yahise ahaguruka ashaka gusohoka.
Perezida w’Inteko iburanisha yahise amubwira ko mu rukiko umuntu adasohoka uko yiboneye, ahagarika by’akanya gato iburanisha, kugira ngo ajye hanze kuko yahise asaba ko ashaka kwihagarika.
Nyuma y’iminota itanu gusa Karasira yahagurutse asaba urukiko ko ibindi byavugwa adahari. Yahise asabwa kwicara ndetse umushinjacyaha akomeza guhabwa ijambo.
Karasira yahise ahinduka agaragaza uburakari, ashaka gusohoka.
Perezida w’Inteko iburanisha yahise amumenyesha ko agomba kwicara agakurikirana urubanza cyangwa niba adashaka gukomeza kurukurikirana agahita asohoka.
Karasira yahise asohoka yitonganya ndetse no hanze y’icyumba cy’iburanisha akomeza gusakuza ku buryo ijwi rye ryumvwaga n’uri mu cyumba cy’iburanisha.
Umucamanza yabajije uwunganira Karasira mu mategeko, Me Kayitana Evode ku myitwarire y’umukiliya, undi asubiza ko ibyo akoze atari we ubyikora ahubwo ko ari ikimenyetso cy’uburwayi afite.
Yakomeje agaragaza ko bishimangira n’uburyo yasohotse mu bitaro bya Caraes Ndera kandi nyamara ari we wari wisabiye ko ajyanwa gukorerwa isuzuma.
Yagize ati “Ibi Karasira akoze ntabwo ari we ubyikora ahubwo ni uburwayi afite.”
Yasabye ko Urukiko rwategeka ko uwo yunganira akurwa muri Gereza akajyanwa mu bitaro bya Caraes Ndera kuvurwa.
Ubushinjacyaha bwabyanze buvuga ko bishingiye kuri raporo ya muganga kandi ko buyibonamo inenge.
Yavuze ko icyifuzo cy’umuganga atari ihame ko abacamanza bakigenderaho kandi ko kuba umuganga yifuza ko Karasira ajyanwa mu bitaro bitakorwa n’urukiko ahubwo ko ibyo bisaba ko haba habayeho transfer kandi itangwa n’umuganga usanzwe ukurikirana umurwayi.