Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, na eal Madrid, Karim Benzema yahamwe n’icyaha cyo kugira uruhare mu bugamby bwakorewe mugenzi we Valbuena, urukiko rumukatirwa gufungwa umwaka usubitse n’amande y’ibihumbi 75 by’amayero ni arenga miliyoni 75 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iki cyemezo cyafashwe n’urukiko rw’i Versaille mu Gihugu cy’Ubufaransa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.
Ni icyemezo cyafashwe Karim Benzema, atari mu rukiko kuko ari kumwe na bagenzi be bakinana muri Real madrid kwitegura umukino wa Chammpions league bafite kuri uyu wa gatatu.
Ibyaha Karim benzema na bagenzi be bahamijwe byakozwe mu mwaka w’i 2015, ubwo Mathieu Valbuena wakiniraga ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa yahamagarwaga n’abantu baziranye na Karim Benzema bamubwira ko bafite amashusho ye (Valbuena) ari gukora imibonano mpuzabitsina ko n’atabaha amafaranga aya amshusho bayakwirakwiza ku mbugankoranyambaga. Nyuma y’uko aba bantu bahamagaye Valbuena, na Karim Benzema yagiriye inama Valbuena yo kubaha amafranga bityo bitangira kuvugwa ko Benzema aziranye n’aba bantu anakekwaho kugira uruhare mu iboneka ryayo mashusho.
Ibi byahise biviramo Karim Benzema guhagarikwa mu ikipe y’Igihugu imyaka 6 n’ubwo Urukiko rwari rutarafata umwanzuro, uyu mwanzuro ufashwe Karim Benzema yarongeye gukomorerwa mu ikpe y’Igihugu y’Ubufaransa.