Home Amakuru Kayonza: Kiliziya yafunzwe n’Akarere

Kayonza: Kiliziya yafunzwe n’Akarere

0

Akarere ka Kayonza kandikiye diyoseze ya Kibungo Paruwasi ya Rukara kayimenyesha ko gafunze kiliziya yayo itazongera kuberamo misa kugeza igihe kitazwi kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ibi byaturutse kuri misa yo gushyingura yasomwe kuwa gatandutu usize yitabirwa n’abantu benshi barenze umubare uteganywa n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Mu ibaruwa umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Janvier, yandikiye Padiri mukuru w’iyi paruwasi n’ abayobozi batandukanye bo munzego bwite za Leta no mu nzego za kiliziya yabamenyesheje ko iyi kiliziya ihagaritswe by’agateganyo kubera ko muri misa iherutse gusoma yitabiriwe n’abakirisitu benshi barenze umubare wemewe ntigireicyo ibikoraho.

Ntibimenyerwe ko hafungwa kiliziya kubera kutubahiriza amategeko ayariyo yose harimo n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yasohoje isezerano ku bafite ubumuga bw’uruhu
Next articleBaketse ahantu zahabu none uruvunganzoka rw’abantu ruri kuhahinga ruyishaka
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here