Isozwa ry’ibiganiro byo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo byimuwe ku munota wa nyuma nyuma yaho abari bitabiriye ibi biganiro bigaragambije bavuga ko ntamafaranga bari guhabwa.
Ibiganiro bihuriwemo n’inzego zitandukanye i Nairobi muri Kenya biri kurebera hamwe uburyo imitwe yitwaje intwaro yazishyira hasi amahoro agahinda mu burasirazuba bwa Congo.
Ibiganiro bimaze icyumweru biyobowe n’uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, byahuje abahagarariye guverinoma ya DR Congo, imitwe minini y’inyeshyamba, abarokotse amakimbirane ndetse na sosiyete sivili ku nshuro yabo ya mbere muri icyo gikorwa.
Bwana Kenyatta wari uteganijwe kugeza ijambo risoza ku bitabiriye ibi biganiro, yinginze abayirimo abasaba ko bamwemerera umuhango wo gusoza inama ukimurirwa kuri uyu wa kabiri akabanza gukemura ibibazo by’amafaranga yabo batarabona.
Kenyatta ati: “Turabizi ko dufite amafaranga ahagije kandi ndabizi kuko nari umwe mu bantu bagize uruhare mu kugirango aya mafaranga yo gufasha mu kuzana amahoro muri Congo aboneke. “.
Yihanangirije abateguye ibiganiro ko kudatanga amafaranga nk’uko byari byateganijwe mbere bishobora kugira ingaruka zitari nziza.
Ibi biganiro bigamije bititabiriwe n’umutwe wa M23 kuko leta ya Congo yayangiye bigamije kurebera hamwe uburyo imitwe irenga 12o iri mu burasirazuba bwa Congo ishyira intwaro hasi.