Abayobozi batandukanye mu mujyi wa Kigali basabye abafatanya bikorwa b’Akarere ka Kicukiro bakora ibintu bisa guhuza imbaraga kuko aribyo bizatanga umusaruro bikanajyana n’umurongo igihugu kihaye. Ibi byatangarijwe mu imurika ry’umunsi umwe ryateguwe n’aka Karere kuri uyu wa gatanu taliki ya 23 Kamena.
Mutsinzi Anthoine, umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, aganira na bamwe mu bafatanya bikorwa bakora ibijyanye n’uburezi bigisha abana bakiri bato yababajije impamvu batongeye imbaraga mu marerero asanzwe muri aka karere aho gutangira ibisa nabyo bamwizeza ko bagiye kubitekerezaho.
Mutsinzi ati : “ Mwigisha abana bato kandi mwaje musangaho amarerero n’ibigo mboneza mirire, kuki mutakoranye nayo ngo muhuze imbaraga ahubwo mugahitamo gutatanya imbaraga.” Mutsinzi yakomeje avuga ko mu gihe abantu bakora ibintu bimwe bahuje imbaraga aribwo byatanga umusaruro kandi bikagera kuri benshi.
Ati: “ Usanga hari nk’abakora ibijyanye n’uburezi cyangwa ubuzima bakorera mu Murenge umwe mu Karere hari n’undi Murenge utabafite, ariko baramutse bafatanyije bagahuza umurongo umwe yakorera mu Murenge umwe undi akajya ahandi bagafasha abaturage mu buryo butandukanye ku ruta uko usanga bibumbiye hamwe kandi bakora bimwe.”
Ibi byanashimangiwe na Mpabwanamaguru Merard, umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibikorwa remezo wari uhagarariye umujyi wa Kigali muri iki gikorwa wavuze ko abafatanyabikorwa bakeneye kuganirizwa bakerekwa umurongo wa Leta.
Ati : “Dukeneye kubahuriza hamwe ngo basobanurirwe umurongo wa leta, niba hari ukora ibijyanye n’imirire mu Murenge wa Kagarama gahunda ye ibe ihuye n’ubikora mu Murenge wa Kanombe.”
Musuhuke Benjamin, uhagarariye abafatanyabikorwan mu Karere ka Kicukiro (DJAF), nawe yemeza ko kuba abakora ibintu bimwe badahuza imbaraga ngo banakorane ari ikibazo kiri kuvugutirwa umuti. Ati : “ Uyu mwaka urarangira dufashije abakora ibintu bimwe guhuza imbaraga n’ibitekerezo kuko nibyo bizadufasha kuziba ibyuho bigihari no kureka gushyira amafaranga mu bintu bimwe turi benshi.”
Iri murikabikorwa ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa 288 bakorera mu karere ka Kicukiro. Ubufatanye n’akarere bukaba bwarazamuye ibipimo ngenderwaho mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, imiyoborere myiza n’imibereho y’abaturage aho mu bikorwa bakoze byahesheje akarere ka Kicukiro umwanya wa 1 mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana n’umwanay wa kabiri mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza.