Minisitiri y’uburezi ari nayo ishinzwe amahuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye yatangaje ko guhera taliki ya 20 Kamana amashuri yose azaba afunzwe mu rwego rwo kutabangamira ingendo z’abanyeshuri n’abarezi babo.
Mu itangazo iyi minisiteri yashyize ahagaragara ivuga ko abanyeshuri bose biga bataha bazaguma mu rugo mu gihe n’abiga baba mu bigo bazaguma mu bigo byabo ariko nta gahunda y’amasomo ihari. Iyi minisiteri ivuga ko iki cyumweru cy’ikiruhuko kizafasha abanyeshuri kwitegura ibizamini bisoza igihembwe cya gatatu bizatangira ku wa 27 Kamena 2022. yanasabye abanyeshuri kuzakomeza gukurikiza amabwiriza ariho yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Iri tanagzo rirareba gusa banayehsuri n’abarimu bo mu mujyi wa Kigali.
Inama ya CHOGM u Rwanda ruratangira kuyakira guhera taliki ya 20 kugeza ku ya 25, igihe kingana n’ikiruhuko ku banyeshuri. Iyi nmama izabera mu mujyi wa Kigali gusa ikazahuza bakuru b’ibihugu na za Guverinoma baturutse mu Bihugu 53. usibye aba bayobozi bakuru iyi nama biteganyijwe ko izitabirwa n’abandi bantu barenga ibihumbi 5 baturutse ku isi hose.