Home Uncategorized Ababangamira kuzana abimukira bo mu Bwongereza mu Rwanda batsinzwe mu rukiko

Ababangamira kuzana abimukira bo mu Bwongereza mu Rwanda batsinzwe mu rukiko

0

Kuri uyu wambere abacamanza bo mu urukiko rw’Ubujurire mu gihugu cy’Ubwongereza banze guhagarika umugambi wa Leta wo kohereza abimukira bari muri iki Gihugu mu buryo butemewe mu Rwanda, uwo mwanzuro uhuye n’uwari wafashwe n’urukiko rukuru mu Bwongereza mu mpera z’icyumweru gishize.

Indege igomba kuzana abimukira bambere irahaguruka mu Bwongereza kuri uyu wa kabiri taliki ya 14 Kamena 2022.

Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko Leta igomba gukomeza gahunda yayo yo kohereza abimukira bageze muri iki Gihugu mu buryo butemewe n’amategeko mu Rwanda.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu basabaga urukiko kuba ruhagaritse iyi gahunsda mbere y’uko mu kwezi gutaha haburanishwa urubanza mu mizi rugaragaza ko iyi gahunda yo kohereza aba bimukira mu Rwanda yubahirije uburenganzira bwa muntu.

Urukiko rwari rwaregewe rusaba guhagarika urugendo rw’abimukira 11, nibo byari biteganyijwe ko bagombaga koherezwa i Kigali ku ikubutiro. Gusa kuri ubu umuryango Care4Calais, uvug ko abazoherezwa mu Rwanda kuri uyu wa kabiri ari aabimukira 8 nyuma yaho abandi babonye ababahagararira mu nkiko urugendo rwabo rukaba rusubitswe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleImpunzi ni nyinshi, FARDC na M23 bose barigamba gufata umupaka wa Bunagana
Next articleKigali: Amashuri yose agiye gufungwa kubera inama ya CHOGM
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here