Home Amakuru Kigali- Brooklyn: Inzira y’ umusaraba Eric Bright Kayombayire yanyuzemo

Kigali- Brooklyn: Inzira y’ umusaraba Eric Bright Kayombayire yanyuzemo

0

Mu mwaka wa 2007,  Eric Bright Kayombayire yaturutse i Kigali na bisi, afata urugendo rwerekeza Cape Town muri Afrika y’Epfo. we n’inshuti ze ebyiri bakurikiye umusore w’umurundi wari wabijeje ibitangaza, uwu musore bakaba baramenyanye igihe yacaga mu Rwanda gushaka amafranga azakoresha muri uru rugendo.

Mu buhamya bwe bukubiye mu gitabo yise ‘Ijoro Ribara Uwariraye”, Kayombayire agaruka ku nzira yaciyemo mu bihugu byinshi, we n’ abagenzi be barara mu mashyamba, bihisha mu bihuru, bambuka Zambezi ubwato butangira kuva, bisanga habura gato ngo barohame.

Aha umwanditsi wa “Ijoro Ribara Uwariraye” yibanda cyane ku ngorane n’ amagorwa bahuye nayo mu rugendo bagize muri parike yo muri Botswana ari na ko inyamaswa zibagenda runono zigamije kubacamo kabiri.

Eric Bright Kayombayire n’ abagenzi be baje kugera i Johannesburg muri Afurika y’epfo baratatana bitewe n’uko hari wa murundi basanzeyo atwara umwe muri bo n’ubwo yari yabijeje ko nibagerayo bose azabakira, abandi basigaye bicirwa n’inzara muri gare kugeza ubwo buri umwe akijije amagara ye.

Igitabo “Ijoro ribara uwariraye” kigaragaza ubuzima bugiye bwa Eric Bright Kayombayire

Umunyarwanda ni we wavuze ngo ukena ufite itungo rikakugoboka. Muri uku kwanga kwicwa n’inzara, Kayombayire yagurishije telefone yari afite abona amafaranga yo kumugeza mu w’undi mujyi wo muri Afurika y’epfo wa Cape Town, ariko akimara kuhagera uwo yari yagiye kureba acura umugambi wo kumwicisha.

Hashize iminsi Kayombayire yaje kwisanga muri gereza ifungirwamo ba ruharwa, aba ari na ho ahurira n’umugabo wo muri Congo Brazzaville. Ni umugabo ufite ibituta bimeze nk’amahembe, akaba yaramubwiye ko ari we Yezu Kiristu wamupfiriye ku musaraba.

Ati” Uyu mugabo wiyise Yezu yambwiye ko polisi yamufashe ubwo yari agarutse aje kujyana abemera mu ijuru, ariko icyantangaje kurusha byose ni uko hari abantu bari batangiye kumusenga”.

Ku musozo w’ uyu musogongero w’ iyi nkuru ibanziriza imurika ry’ igitabo “ Ijoro Ribara Uwariraye”, Kayombayire avuga ko yizera adashidikanya ko uru rugendo rwe ruzigisha benshi ubuzima, bagatangira kubona isi ukundi, kandi bakabona ko uwo bizera ari na we ushobora kubahemukira, bityo bakazajya babasha gufata icyemezo kizima uko bageze mu gihirahiro.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGasabo: Agiye kwaka gatanya kuko umugabo we atemera ko batera akabariro
Next articleGereza zo mu Rwanda ku rwego rw’aho abantu bazajya bifuza kuyijyamo nta byaha bahamijwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here